Muri Afurika y’Epfo ku nshuro ya 18 bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye mu Mujyi wa Cape Town mu kigo cyibukirwamo amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi.
Uyu muhango witabiriwe n’abantu basaga 200 barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda. Aho amasengesho yo kwibuka abazize Jenoside yayobowe na Rweyemamo, yanashimiye Imana uburyo u Rwanda ruri gukira ibikomere rugana ku iterambere rirambye.
Tracy Petersen, ushinzwe amasomo mu kigo cyibukirwamo amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi yerekanye akamaro kwibuka.
Yagize ati: “Kwibuka ni ingenzi mu kubaka umuryango wahuye na Jenoside mu kubahana muri rusange.” Yanasabye ko abantu bakwigira ku mateka. Yagize ati: “Abana bato bakwiye kwigishwa kunenga no gusobanukirwa inyandiko zitandukanye zerekeye Jenoside”.
Marie Evelyne Petrus Barry, ushinzwe itumanaho mu muryango w’abibumbye i Pretoria, yatanze ubutumwa mu mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni. Yagize ati: “U Rwanda ruri gutera imbere mu kubaka amahoro na sosiyete. Umuryango mpuzamahanga urakora ibishoboka byose kugira ngo amahano ya Jenoside atazongera kuba ahandi ku isi”.
Mu ijambo ry’uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo (High Commissioner) ryasomwe na Patrick Karangwa, uhagarariye abanyeshuri biga muri Western Cape.
Muri iki gikorwa hacanywe buji ndetse banafata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.


















TANGA IGITEKEREZO