Nanjing - Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18 byaranzwe n’ibikorwa bigiye bitandakanye, harimo gutanga ubutumwa butandukanye.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Ngarambe Francois Xavier yatanze ikiganiro cyerekanye amateka y’u Rwanda. Ndetse herekanywe aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu by’umutekano wo hanze n’imbere mu gihugu, aho rugeze rwiyubaka mu miyoborere, mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ikiganiro gisobanura akamaro ko kwibuka, kurwanya ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’uburyo Jenoside yahagaritswe n’uburyo nk’urubyiruko rugomba gufata iya mbere kugira ngo rwubake igihugu.
Iki cyumweru muri rusange cyaranzwe no gusobanurira abanyamahanga ibyabaye mu Rwanda twereka filime zerekana amateka kuri Jenoside, aho u Rwanda rugeze nyuma y’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare rw’abantu batandukanye mu iterambere ry’igihugu cyacu.
Inkuru dukesha: NDUNGUTSE Alain Frank
Umunyamabanga wa RDGN-Nanjing


















TANGA IGITEKEREZO