Mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari k’Agatare mu mudugudu w’Uburezi, mu kigo cy’Abasukuti CFS, umuryango w’Abaskuti mu Rwanda kimwe nk’abandi Banyarwanda bose wibutse ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko by’umwihariko wibutse ku nshuro ya mbere Abaskuti bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gikorwa kikaba cyarateguwe n’Abaskuti bo mu Turere tubiri two mu Mujyi wa Kigali aritwo Nyarugenge na Kicukiro. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Abaskuti ku rwego rw’Igihugu, Frédéric Harerimana, yasabye Abanyarwanda bose kwibuka bazirikana amateka yaranze u Rwanda, bakanamenya Abanyarwanda bazize uko bavutse, bityo buri wese akerekana uruhare rwe mu kubaka umuryango Nyarwanda.
Yakomeje yemeza ko urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu kubaka amateka, aho yagize ati "Nk’Abaskuti dukwiye kwigira ku mateka tukubaka urubyiruko rufite gahunda zihamye kandi rwiyobora; ibyo byose rero ntibyagerwaho urubyiruko rutazi amateka."
Perezida w’Abaskuti bo mu karere ka Kicukiro, Nkurunziza Levis we yemeza ko urubyiruko arirwo rukwiye gufata iya mbere mu kwiyubakira ejo hazaza, aho yagize ati "Urubyiruko nitwe twagize uruhare runini mu gusenya igihugu, rero nitwe tugomba no kugira uruhare mu kucyubaka."
Yakomeje asaba Abaskuti gukomera ndetse bakanaharanira ko igikorwa cya bagenzi babo nabo bakibonamo bakakigira icyabo.
N’ubwo ari Abaskuti ni Abanyarwanda
Wihogora Radjab ni umuyobozi w’Abaskuti babarizwa mu Karere ka Nyarugenge; yavuze ko mbere y’uko baba mu muryango w’Abaskuti baba ari Abanyarwanda, akaba ari yo mpamvu babona guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari igikorwa cy’agaciro.
Yakanguriye Abaskuti gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’urukundo bidaheza buri wese ngo kuko Umuryanga w’Abasukuti ntawe uheza.
Mu Baskuti bazize Jenoside, Ndongozi Alphonse yagarutsweho cyane bitewe n’urukundo n’ubwitange byamurangaga, akaba yari umwe mu bayoboraga Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, by’umwihariko akaba yariciwe hafi y’icyo kigo cya CFS aho yari amaze iminsi yihishe.
Uwari uhagarariye Ibuka ku rwego rw’umurenge, Gafaranga Omar mu butumwa bwe yashimiye Abaskuti ku gikorwa cyiza bateguye ndetse anabasaba gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’urukundo, aho yabasabye kuzitabira igikorwa cyo kubakira imfubyi zasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje akangurira abari aho kudahwema gutanga amakuru ku hantu haba hakiri imibiri y’izo nzirakarengane kugirango nabo bashyingurwe mu cyubahiro.
Baden Powell niwe washinze umuryango w’Abasukuti mu mwaka wa 1907 mu gihugu cy’u Bwongereza; uwo muryango wageze mu Rwanda mu 1968, uturutse mu gihugu cya Congo (RDC), ukaba waratangiriye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR). Ubu mu Rwanda habarirwa Abaskuti basaga 25000.


















TANGA IGITEKEREZO