Kuwa Gatandatu mu Bubiligi mu Mujyi wa Liège habereye kwibuka ku inshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, umunsi wari wateguwe n’ishyirahamwe URGT (Union des Rescapés du Génocide des Tutsi) bafatanyije n’ishyirahamwe Territoires de la Mémoire ry’ikigo giharanira kwigisha no kurengera abibasiwe n’ubugome bukabije, n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Liège.
URGT ni ishyirahamwe ryihaye mu nshingano ryayo kutibagirwa na rimwe ibyabaye ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bitibagirana, kurwanya abayipfobya n’ababafasha kuyipfobya, gushaka icyabateza imbere mu mibereho ya buri munsi, mu kazi, mu mashuri n’ibindi.
Mu gihe bari mu muhango wo kwibuka, habayeho no gusinyana amasezerano hagati y’ishyirahamwe URGT na Territoires de la Mémoire y’ikigo giharanira kwigisha no kurengera abibasiwe n’ubugome bukabije, ibyo kandi byabereye imbere ya Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert n’umujyanama we wa mbere Faustin Musare.
Nyuma y’ayo masezerano, abayobozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ndetse n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye bari batumiwe twabashije kuvugana, batubwiye ko n’ubwo bari mu gihe cyo kunamira inzirakarengane z’Abatutsi zishwe mu 1994, bashimishijwe n’uko abasigaye baticaye ubusa, batekereza ababo bishwe ariko ntibaheranwe n’agahinda, kuko gusinya ubufatanye bwo gushaka icyazamura uwarokotse ari intambwe yo kudatwarwa n’akababaro ngo kababuze gukomeza kubaho no kuberaho ababo bishwe mu 1994.
Umuyobozi w’Umujyi wa Liège akaba ari n’uwungirije Perezida wa Sena, Willy Demeyer aho yahaye ikaze abateguye uwo muhango wo kwibuka mu nzu irimo ibiro bikuru by’Umujyi ayobora wa Liège.
Hakurikiyeho ubuhamya bwa Niyonteze Marie uherutse kwandika igitabo yise ’Retour à Muganza’ haza kuba n’ibiganiro bijyanye n’uwo munsi wo kwibuka byatanzwe n’uhagarariye URGT, Niwemugore Spéciose, uwari uhagarariye Territoires de la Mémoire Philippe Raxhon, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi n’abandi.
Haje no gutangwa icyifuzo nyuma y’ibyo biganiro byose cyatanzwe na Ambasaderi Masozera Robert ngo yari amaranye iminsi atekereza cy’umushinga wo gushaka abana b’Ababiligi bavutse tariki ya 7 Mata 1994 ubu bafite imyaka 18, hakazakorwa ihuriro rizaberamo ubuvugizi ku mateka ya Jenoside kuri abo bana, ku buryo bazanabikomeza bikaba uruhererekane ndetse hakaba n’ubufatanye (Jumelage) na bagenzi babo bo mu rubyiruko muri rusange rwo mu Rwanda; icyo cyifuzo cyakiriwe neza, hasigaye ko gishyirwa mu bikorwa.
Nyuma hakurikiyeho igice cya kabiri cyo kwibuka cyihariye mu ijoro ry’uwa 14 Mata i Liège cyatangijwe n’ijambo ry’abahagarariye URGT bunganirwa n’abahanzi barimo Muyango, Suzanne Nyiranyamibwa, Nyiratunga Alphonsine (Fofo), Gashugi Julienne, Beza Jeanne na Kayiganwa Julienne, nyuma herekanwa filime yitwa ’La traversée du Génocide’ yakozwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habaho no gutanga ubuhamya bujyanye n’amafoto n’amazina y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yerekanwaga byakuranwaga n’indirimbo z’abahanzi kugeza mu gitondo.
Foto: IGIHE- Belgique


















TANGA IGITEKEREZO