00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AERG ibangamiwe n’amabwiriza yo gusoza gahunda zo kwibuka saa yine z’ijoro

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 24 April 2012 saa 04:50
Yasuwe :

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abanyeshuri bakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG) uravuga ko ubangamiwe n’amabwiriza avuga ko gahuda zo kwibuka zigomba kurangira bitarenze saa yine z’ijoro.
Ibi aba banyeshuri babigaragaje mu ibaruwa bandikiye umuyobozi mukuru wa komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ufite umutwe ugira uti:”Impungenge mu kwibuka mu mashuri 2012”.
Muri iyi baruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi wa AERG, Gatari Egide avuga ko abanyeshuri (…)

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abanyeshuri bakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG) uravuga ko ubangamiwe n’amabwiriza avuga ko gahuda zo kwibuka zigomba kurangira bitarenze saa yine z’ijoro.

Ibi aba banyeshuri babigaragaje mu ibaruwa bandikiye umuyobozi mukuru wa komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ufite umutwe ugira uti:”Impungenge mu kwibuka mu mashuri 2012”.

Muri iyi baruwa yashyizweho umukono n’umuyobozi wa AERG, Gatari Egide avuga ko abanyeshuri bahura n’imbogamizi zitandukanye ariko iza ku isonga akaba ari iy’icyemezo cyo gusoza gahunda zo kwibuka bitarenze saa yine z’ijoro.

Aba banyeshuri bakomeza bavuga ko icyemezo cyo gusoza gahunda zo kwibuka bitarenze saa yine z’ijoro bibangamiye uburyo kwibuka mu mashuri makuru na za kaminuza byari bisanzwe bikorwa, kikaba kinakoma mu nkokora intera ishimishije kwibuka byari bimaze kugeraho mu mashuri ngo kuko muri za kaminuza hose hari hasanzwe hategurwaga umugoroba wo kwibuka.

Indi mbogamizi iterwa n’iki cyemezo aba banyeshuri bagaragaje muri iyi baruwa ngo n’uko iyo gahunda zo kwibuka zirangiye abatumiwe badafite imodoka zo kubatahana cyangwa amafaranga yo gukodesha amacumbi babura aho barara bikaba byaba ngombwa ko bajya kwibukira mu mashuri cyangwa ku misozi kandi bitemewe.

Bakomeza bavuga ko iki cyemezo bacyemera ariko bagasaba ko cyakorerwa ubugorangingo hakagira abemererwa kurenza iyi saha yatanzwe bitewe na bo ari bo naho baherereye, mu rwego rwo gushyigikira intera imaze guterwa mu kwibuka.

Muri iyi baruwa kandi basabye ubuyobozi bukuru bwa CNLG gusaba inzego bwite za Leta n’ubuyobozi bw’amashuri makuru na za Kaminuza kurushaho gufasha AERG mu kunoza gahunda zo kwibuka, aho kwirirwa baba bamenyesha ko kwibuka biteranza saa yine z’ijoro; ahenshi nta kintu gifatika baba babasha.

Ibi kandi byanamenyeshejwe yohererejwe Minisitiri w’Umuco na Siporo, uw’Uburezi na Perezida wa IBUKA.

Kuri ubu AERG ifite amashami 30 mu mashuri makuru na za Kaminuza n’amashami agera kuri 400 mu mashuri yisumbuye, ikanagira abanyamuryango barenga ibihumbi 43.

Mu gihe cyo kwibuka kandi AERG ifatanya n’ubuyozi bw’amashuri igategura ibikorwa byose bigendanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hejuru ku ifoto: Umuyobozi wa AERG, Gatari Egide


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages