Kuva ku itariki ya 7 Mata buri mwaka, mu Gihugu hose hatangira iminsi ijana yo kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kimwe n’ahandi mu Gihugu, mu Karere ka Nyamasheke, icyo gikorwa kizabera ku rwego rw’Umudugudu, naho ku rwego rw’Akarere kikazatangirira i Kibogora mu Murenge wa Kanjongo.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti:”Kwibuka jenocide yakorewe Abatutsi: twigire ku mateka, twubaka ejo hazaza heza.”
Nk’uko byateguwe ku rwego rw’igihugu, kuva kuwa 8 Mata kugeza kuwa 13 Mata 2012, hazatangwa ibiganiro bitandukanye hakurikijwe insanganyamatsiko. Ubu imyiteguro ikaba igeze ku rugero rushimishije ku bufatanye bw’inzego zose n’abaturage; n’ibindi bigo byihariye bikaba byaramaze gutegura gahunda yo kwibuka abahoze ari abakozi babyo bazize amahano.
Muri iki gihe cy’iminsi ijana, mu Karere ka Nyamasheke hazashyingurwa imibiri 33 yatahuwe hirya no hino mu Mirenge, ikazashyingurwa ku buryo bukurikira: Ku wa 8 Mata hazashyingurwa imibiri 5 i Gashirabwoba, Macuba ni imibiri 6 i Hanika izashyingurwa ku wa 13 Mata, Kagano hazashyingurwa imibiri 7 ku itariki ya 15 Mata i Nyamasheke, naho i Shangi hashyingurwe imibiri 2 ku wa 30 Mata 2012.
Indi mibiri yatahuwe mu Mirenge ya Kilimbi na Mahembe ikaba izashyingurwa hamwe n’imibiri igera ku 25 000 izimurwa aho yari ishyinguwe ku kigo cy’ishuri rya Nyakanyinya igashyingurwa mu Rwibutso rushya ruri kuzura mu Murenge wa Gihombo, ahahoze ari Komini ya Rwamatamu. Iki gikorwa kikazaba ku wa 24 Kamena 2012.
Muri iki gihe na none ubuyobozi bw’Akarere buri gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage kwitabira gahunda zo kwibuka hagamijwe gufata mu mugongo abatakaje ababo mu mahano ya jenoside yashegeshe u Rwanda, bakabaremera, kugira ngo mu bufatanye twese tuzagere ku iterambere rirambye, twubaka ejo hazaza heza.
Amateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri jenoside, tugomba kuyigiraho kugira ngo twubake Igihugu dushingiye ku bumwe, tugamije iterambere rijyanye n’icyerekezo turimo.
Amakuru dukesha UWINGABIYE Denys Basile
Umukozi mu Karere ka Nyamagabe


















TANGA IGITEKEREZO