00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Amagambo y’urwango niyo yahembereye Jenoside"

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 6 April 2012 saa 09:05
Yasuwe :

Impuguke mu mateka y’u Rwanda n’abashakashatsi bitabiriye inama mpuzamahanga kuri Jenoside bagarutse ku mateka y’u Rwanda berekana inkomoko ya Jenoside n’amagambo yahembereye urwango kugeza ku bwicanyi.
Prof. Faustin Rutembesa uyobora Ikigo cyo Gukemura Amakimbirane (CCM) cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside n’uburyo yatangiye; yavuze ko amagambo y’urwango yatangiye kugaragara cyane mu Rwanda hagati y’1959 n’1960 aho abiyitaga Abahutu bari batangiye (…)

Impuguke mu mateka y’u Rwanda n’abashakashatsi bitabiriye inama mpuzamahanga kuri Jenoside bagarutse ku mateka y’u Rwanda berekana inkomoko ya Jenoside n’amagambo yahembereye urwango kugeza ku bwicanyi.

Prof. Faustin Rutembesa uyobora Ikigo cyo Gukemura Amakimbirane (CCM) cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside n’uburyo yatangiye; yavuze ko amagambo y’urwango yatangiye kugaragara cyane mu Rwanda hagati y’1959 n’1960 aho abiyitaga Abahutu bari batangiye kwiyerekana; gusa akomeza avuga ko ikibazo cy’amacakubiri cyakajije umurego ubwo batangiraga kwandika amoko mu ndangamuntu.

Yakomeje avuga ko amacakubiri no kwanganisha abantu byatangiye mbere y’ubwigenge, ubwigenge bwaboneka abayobozi bari bariho bagakomereza muri iyo nzira bagamije kwiharira ubutegetsi.

Senateri Prof. Laurent Nkusi nawe watanze ikiganiro muri iyi nama yavuze ko Jenoside yahemberewe n’amagambo y’urwango abayobozi bagiye bakoresha. Aha yavuze ko mu rwego rwo gucamo abantu ibice bagiye baka ubuntu bamwe mu Banyarwanda bakabitiranya n’inyamaswa.

Ati:”Mu rwego rwo kubatesha agaciro no kubiba urwangano babitaga inzoka cyangwa inyenzi”.

Prof. Nkusi avuga kandi ko abayobozi bagiye bakoresha amagambo akomeye agamije ubwicanyi nk’aho bavuga ko ushaka gutwika ibyatsi abanza kubyegeranya cyangwa ngo ’uwica imbeba ntababarira ihaka’.

Akomeza avuga ko amagambo y’ibinyoma n’urwango ariyo yabibye ubugome n’urwangano kugeza ubwo Abanyarwanda bica abandi.

Abatanze ibiganiro bagarutse ku ijambo Leon Mugesera ubu uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda yavugiye i Kabaya akangurira abantu ubwicanyi, rikaba rifatwa nk’iryatije Jenoside umurindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages