Muri iyi indirimbo uyu muhanzi yashyize hanze, agaragaza uburyo zimwe mu nzirakarengane zazize Jenoside zaguye muri za Kiliziya no mu nsengero ntizibashe gutabarwa zikarinda zicwa.
Mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo yamaze kujya ahagaragara, umuhanzi yumvikana avuga ati "Amaraso y’abayoboke asize ku nkuta z’insengero, imiborogo yabo ntiyigeze irenga igisenge, intimba n’agahinda ndabireba kuri aritari. Aho bateraga ivi bakuramya niho baterewe inkota baragenda."
Uyu musore umaze kumenyekana cyane cyane kubera indirimbo z’icyunamo, avuga ko yahereye ku guhanga indirimbo nk’izi kubera ko ibitekerezo bye kenshi byazaga ku kwibaza uburyo abazize Jenoside bishwe n’icyo bahowe, kandi akaba yari atewe intimba na bamwe mu bari bamaze guhitanwa na Jenoside ndetse abona ko ihumure rikenewe ku bayirokotse.
Kuba ibihangano bye byarakunzwe nyuma yo kubishyira ahagaragara nibyo byamuteye imbaraga zo gukomeza guhimba bigeza ubwo yiyemeza gukora album ya mbere yise ’Kubaho kwawe nizo ngufu zanjye’. Iriho indirimbo zigera ku munani, zirimo iyitwa ’Iyo utekereje ku ivuko’, ’Amaraso y’abayoboke’, ’Si inzigo tuba twimika’ n’izindi ziganisha ku kwibuka abazize Jenoside.
Aganira na IGIHE, Bonhomme yatangaje ko muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18, yiteguye gukora cyane kurusha mu bindi bihe byatambutse nk’uko ibikorwa byo kwibuka bigenda bifata indi sura uko imyaka igenda yigira imbere.
Bonhomme wavukiye mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ashimira byimazeyo abantu bamubaye hafi kugira ngo izi ndirimbo ze zibashe kujya ahagaragara.



















TANGA IGITEKEREZO