00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba Nyampinga ba Kaminuza bazunamira inzirakarengane zishyinguwe i Ntarama

Yanditswe na

Nelly Wilson M

Kuya 9 April 2012 saa 10:44
Yasuwe :

Urubyiruko rw’abakobwa rugize itsinda rya ba Nyampinga ba Kaminuza zo mu Rwanda rizwi ku izina rya ‘Smile Rwanda’ baratangaza ko bazifatanya n’Abanyarwanda bose bunamira inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama.
Ku nshuro ya 18 u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni muri urwo rwego itsinda rya ba Nyampinga bahagarariye Kaminuza zitandukanye mu Rwanda rizwi ku izina rya Smile Rwanda bazafata urugendo bakajya kunamira (…)

Urubyiruko rw’abakobwa rugize itsinda rya ba Nyampinga ba Kaminuza zo mu Rwanda rizwi ku izina rya ‘Smile Rwanda’ baratangaza ko bazifatanya n’Abanyarwanda bose bunamira inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside bashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama.

Ku nshuro ya 18 u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ni muri urwo rwego itsinda rya ba Nyampinga bahagarariye Kaminuza zitandukanye mu Rwanda rizwi ku izina rya Smile Rwanda bazafata urugendo bakajya kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Ntarama. Iki gikorwa cy’ingirakamaro, aba bakobwa bazagikora kuwa Kane tariki ya 12 Mata 2012.

Nk’uko twabitangarijwe na Uwamahoro Natacha, Miss SFB 2011 akaba ari nawe uhagarariye Smile Rwanda yagize ati:”Nk’urubyiruko ruhagarariye bagenzi bacu biga muri za Kaminuza twumva tugomba gufata iya mbere ngo twifatanye n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Tuzunamira inzirakarengane zishyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera”.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, aba bakobwa bazifatanya n’abapfakazi ba Jenoside mu gikorwa cy’umuganda uzabera mu Mudugudu wa Ntarama nk’uko Natacha yakomeje abisobanura. Yagize ati: “Nyuma yaho tuzasura abapfakazi n’impfubyi batuye mu Mudugudu wa Ntarama dukore umuganda w’isuku”.

Aba bakobwa bazahaguruka i Kigali saa mbili za mu gitondo berekeze mu Karere ka Bugesera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages