Kamonyi – Abaturage batuye mu Murenge wa Mugina bafite amakuru y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi barasabwa kwerekana ahaba hakiri iyi mibiri.
Mugina yahoze ari akarere kayoborwaga na Ndagijimana Callixte wakoze ibishoboka byose akitangira abahigwaga muri icyo gihe ku buryo nyuma yo kugambanirwa n’ubuyobozi bwariho muri icyo gihe nawe akicwa aribwo interahamwe n’abandi bicanyi batandukanye biraye mu bari bahungiye muri ako gace maze barabica kugeza ubu hakaba hakiri imibiri itari yerekanwa aho iri ngo ishyingurwe mu cyubahiro nyamara abari muri aka gace muri icyo gihes bakaba basabwa gutanga amakuru ku bijyanye n’aho iyi mibiri iherereye.
Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri igera 504 y’abazize Jenoside mu cyahoze ari komini Mugina.
Muhirwa Beretha ni umwe mu barokokeye aha ku Mugina akaba avuga ko babayeho mu buzima butoroshye aho bagerageje no kwirwanaho barwana n’abicanyi ariko nyuma bakaza kunanirwa, abo bicanyi ngo ntibatuzaga bahoraga babateraga amagerenade nabo mu kwirwanaho bakazitera imicanga ngo ze kubahitana.
Muhirwa avuga ko bahuraga n’ibitero bya buri munsi mu kwirwanaho abagore n’abakobwa bakazanira abagabo amabuye ngo bashobore kubikumira nyamara ngo bajya gushirira ku icumu byaturutse ku bitero byinshi byabagose ku buryo ba bagabo bazaniraga amabuye babasabye kwirukanka bagahunga kuko aricyo cyonyine cyari gisigaye nk’amakiriro yabo.
Mitali yasabye abari aho ko bakoresha uburyo bushoboka bwose bakerekana aho bazi hakiri imibiri itari yashyingurwa mu cyubahiro n’iyo bakoresha uburyo butemewe bw’inyandiko zidasinyeho zizwi ku izina rya taragite (tracte) mu gifaransa bakazishyira mu mazu y’abayobozi babo ariko bakabikora.
Akaba yavuze ko nta gitera agahinda nko kuba ufite amakuru ntuyatange. Abasaba gutanga aya makuru bakaba bashobora gushyiraho aho imibiri iri, izina ryabo n’aho bakomoka, bikaba bizafasha guhoza intimba abacitse ku icumu batari bashyingura ababo.


















TANGA IGITEKEREZO