00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basaba ko i Nyange hajya urwibutso rusobanura neza amateka ya Jenoside yahakorewe

Yanditswe na

Nkurunziza Faustin

Kuya 10 April 2012 saa 11:10
Yasuwe :

Kimwe n’ahandi mu Rwanda, i Nyange hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko urebye ubukana n’ubugome yakoranywe usanga urwibutso ruhari rutajyanye n’amateka yaho. Imva ishyinguyemo imibiri ikwiye kongerwaho inyubako yajyamo ibindi byose byasobanura Jenoside yahakorewe n’umwihariko waho.
Nta handi mu Rwanda umusaserdoti yaba yarategetse ko kiliziya isenyerwa ku batutsi bayihungiyemo, usibye Athanase Seromba wabitegetse bikanubahirizwa, n’ubwo hari ahandi interahamwe zatwitse, (…)

Kimwe n’ahandi mu Rwanda, i Nyange hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko urebye ubukana n’ubugome yakoranywe usanga urwibutso ruhari rutajyanye n’amateka yaho. Imva ishyinguyemo imibiri ikwiye kongerwaho inyubako yajyamo ibindi byose byasobanura Jenoside yahakorewe n’umwihariko waho.

Nta handi mu Rwanda umusaserdoti yaba yarategetse ko kiliziya isenyerwa ku batutsi bayihungiyemo, usibye Athanase Seromba wabitegetse bikanubahirizwa, n’ubwo hari ahandi interahamwe zatwitse, zikamena n’inkuta za Kiliziya nka Kibeho, n’ahandi.

Iyo abantu baturutse mu bice binyuranye bya Kigali n’ahandi mu gihugu ndetse no hanze yacyo basuye urwibutso ruri ku Gisozi, bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; bahashyinguye, muri iriya nzu ihari babasha kuhamenyera amateka ya Jenoside. Bituma abantu bahakura isomo ryo kuyirwanya, n’ingengabitekerezo yayo. Kubera ko baba babonye ibisobanuro.

Ugeze n’i Murambi muri Nyamagabe, usanga urwibutso rwa Jenoside rwaho rufite ibiranga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

I Nyange uhageze usanga ahashyinguye abazize Jenoside, ariko nta kindi cyakwereka amateka y’ibyahabereye. Ntaho wasanga inyandiko, amashusho, n’ubuhamya bw’abaharokokeye n’abicaga baba baremeye icyaha (kandi bahari bashobora no kuzasaza bidakozwe).

Inzu yaba irimo iby’ingenzi byakusanywa n’abahanga mu kubika amateka kuri Jenoside yafasha mu kugaragaza uko Jenoside yahakorewe no mu kwigisha abariho ubu ndetse n’abazavuka kwirinda ibikorwa biyiganishaho. Abariho ubu, hashobora kuba hari abumva ubuhamya nko ku munsi wo kwibuka, mu binyamakuru se, ariko abazavuka mu gihe abatanga ubuhamya ubu bazaba batakiriho, ntibazamenya uko byagenze.

Ubuhamya bugize aho busigara, bwazatanga isomo. Bikazatuma n’abahaguye bakomeza guhabwa icyubahiro kibakwiye mu buryo butibagirana.

Iyo ibimenyetso bya Jenoside bitabungabunzwe hamwe n’amateka yayo, binezeza abayikoze kuko bahora bifuza ko byangirika, bikibagirana vuba, bikanasibangana.

Nyamara iyo urebye uko ibimenyetso kuri Jenoside yakorewe abayahudi bigikusanywa na nubu, usanga iki kibazo gikwiye kwitabwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages