00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batawe muri yombi bakekwaho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na
Kuya 11 April 2012 saa 09:15
Yasuwe :

Nyagatare - Polisi mu Murenge wa Rwempasha, mu Karere ka Nyagatare yataye muri yombi abantu babiri bavugwaho guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nk’uko raporo ya Polisi ibyemeza, umwe watawe muri yombi afite imyaka 22 y’amavuko; yari ari gutoteza uwacitse ku icumu witwa Eugenie Kawera utuye mu Murenge wa Rwempasha.
Uyu watawe muri yombi yagize ati: “Bazakomeza babice” ; ibi byabaye ku munsi watangiriyeho ku rwego rw’igihugu icyunamo cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside (…)

Nyagatare - Polisi mu Murenge wa Rwempasha, mu Karere ka Nyagatare yataye muri yombi abantu babiri bavugwaho guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nk’uko raporo ya Polisi ibyemeza, umwe watawe muri yombi afite imyaka 22 y’amavuko; yari ari gutoteza uwacitse ku icumu witwa Eugenie Kawera utuye mu Murenge wa Rwempasha.

Uyu watawe muri yombi yagize ati: “Bazakomeza babice” ; ibi byabaye ku munsi watangiriyeho ku rwego rw’igihugu icyunamo cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’uko tubikesha The New Times, ngo Polisi yavuze ko kuva kuwa Gatandatu mu gihugu hose hagaragaye ibikorwa bihembera ingengebitekerezo ya Jenoside bigera kuri bine.

Undi watawe muri yombi ari mu kigero cy’imyaka 37 y’amavuko nawe akomoka mu Karere ka Nyagatare kuri uwo munsi wo gutangiza icyunamo yabwiye abayobozi mu nzego z’ibanze bari bari gukangurira abantu kujya mu biganiro byo kwibuka ati: “Ndambiwe kunywa amaraso y’Abatutsi”.

Polisi ivuga ko ikiri gukora iperereza kandi ko abantu bakekwaho ibi bikorwa byo guhakana nabo bazatabwa muri yombi.

Nibahamwa n’iki cyaha, aba bakekwaho guhakana Jenoside bazakatirwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda na miliyoni eshanu, nk’uko biteganywa n’itegeko nomero 18/2008 rihana ingengabitekerezo ya Jenoside .

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt. Theos Badege aganira na The New Times yasabye Abanyarwanda gufasha mu gutanga amakuru ku bakomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo ntizongere ukundi.

Nk’uko imibare itangwa na Polisi ibyerekana, muri uyu mwaka habaye ibyaha bike bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside ugereranyije n’umwaka ushize, ahabazwe ibyaha 200.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages