00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bigishijwe uburyo bunoze bwo kwirinda ihungabana

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 9 April 2012 saa 04:48
Yasuwe :

Rulindo - Muri iki gihe cy’icyunamo abatuye Akarere ka Rulindo bari kwigishwa uburyo bashobora kwirinda ihungabana igihe bumvise rigiye kubagereho.
Mujawamariya Suzanne ushinzwe gukumira ihungabana muri aka karere avuga ko iyo ibiganiro bigiye gutangira basobanurira abaturage bumwe mu buryo bashobora gukoresha kugira ngo birinde ihungabana.
Mujawamariya avuga ko basabonurira ko uwumva agiye kugira ikibazo cy’ihungabana agomba guhita yitarura ahantu hari abantu benshi akajya ahantu (…)

Rulindo - Muri iki gihe cy’icyunamo abatuye Akarere ka Rulindo bari kwigishwa uburyo bashobora kwirinda ihungabana igihe bumvise rigiye kubagereho.

Mujawamariya Suzanne ushinzwe gukumira ihungabana muri aka karere avuga ko iyo ibiganiro bigiye gutangira basobanurira abaturage bumwe mu buryo bashobora gukoresha kugira ngo birinde ihungabana.

Mujawamariya avuga ko basabonurira ko uwumva agiye kugira ikibazo cy’ihungabana agomba guhita yitarura ahantu hari abantu benshi akajya ahantu hatuje akicara atinyeganyeza ubundi agakora umwitozo wo kuzamura umwuka awumanura, akabikora inshuro nyinshi, maze bikamurinda kwitekerezaho.

Agira ati:”Ubundi biba byiza iyo yajyanye n’umuntu yiyumvamo yakumva atangiye kugira ikibazo akamujyana ku ruhande akamufasha gukora uyu mwitozo”.

Ubundi buryo avuga ko bifashisha mu kwirinda ihungabana ni ubwo gufata igikumwe cy’ikiganza cy’ukuboko kw’ibumoso akagipfumbatisha mu kiganza cy’iburyo, ibi ngo bituma atitekerezaho ahubwo akumva ari kumwe n’undi muntu. Atabashije gukora ibi ashobora guhita ahindukira agafata mu kiganza cy’umuntu bari kumwe ubundi bakarebana mu maso kugira ngo yumve ko hari umuntu umuri hafi.

Agira ati:”Yego ntabura kubitekereza ariko ntibimutwara umwanya munini”.

Ubundi buryo asobanurira abaturage ni ubwo guhumiriza bakagufata mu gahanga no mu mutwe ubundi ugahumeka cyane uzamura umwuka awumanura bikagufasha kugabanya ibitekerezo wari ufite.

Ati:”Akenshi iyo umuntu yarize cyane cyangwa yatangiye kurwara umutwe agakora uyu mwitozo ahita atangira koroherwa”.

Mujawamariya avuga ko impamvu bahisemo ubu buryo bwo kwigisha abantu igihe bari mu biganiro ari uko mbere bigishaga abantu bashinzwe gufasha abandi igihe bahuye n’ikibazo cy’ihungabana ariko ibi bikaba bizajya bituma hari abifasha ku giti cyabo bitarinze kugera igihe bafashwa.

Arongera ati:”Ibi bifasha umuntu n’igihe ari wenyine; ari mu rugo cyangwa ahandi hantu adashobora kubona umufasha mu by’ihungabana”.

Mujawamariya ariko avuga ko ibi bitababujije guhugura abantu benshi muri buri mudugudu n’utugari bazajya bafasha abantu igihe bahungabanye kuko atari bose bashobora kwifasha gukumira ihungabana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages