00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Basabwe gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri mu 1994

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 April 2012 saa 08:02
Yasuwe :

Umuvunyi Mukuru wungirije arasaba abafite amakuru ku haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ibyo ni ibyavugiwe mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera ku itariki ya 8 Mata.
Imihango yo gushyingura imibiri y’abagera ku munani babonetse mu tugari twa Kayumba na Nyamata-Ville mu Murenge (…)

Umuvunyi Mukuru wungirije arasaba abafite amakuru ku haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ibyo ni ibyavugiwe mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera ku itariki ya 8 Mata.

Imihango yo gushyingura imibiri y’abagera ku munani babonetse mu tugari twa Kayumba na Nyamata-Ville mu Murenge wa Nyamata, yabimburiwe n’ijoro ryo kwibuka ryaranzwe n’ibisobanuro birambuye ku mateka yaranze u Rwanda muri rusange n’Akarere ka Bugesera by’umwihariko.

Abagize icyo bavuga bose muri uyu muhango wo gushyingura iyo mibiri bibukije abari aho inshingano za buri wese nk’Umunyarwanda, urubyiruko, abakuze n’abasaza gukomeza kubakira ku byiza Leta y’ubumwe imaze kugeza ku baturage, bakirinda ko byazasubira inyuma.

Uhagarariye Umuryango Ibuka mu Karere ka Bugesera Rwikangura John, yavuze ko n’ubwo hari intambwe ishimishije abarokotse Jenoside bamaze gutera, ngo baracyakeneye kwegerwa no guhabwa ubwunganizi mu byo bakora. Ati: “Baratera imbere, hari ibikorwa bifatika bibafasha kuva mu bukene, ariko baracyakeneye ubwunganizi kuko iyo bava ni kure cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakozwe byinshi ari na byo byatumye u Rwanda rugeze aho ruri aha, ndetse rukaba rushimirwa iyo ntera n’amahanga, ariko ngo ni ngombwa ko imbaraga zikomeza kongerwamo kugira ngo ibyagezweho bidasubira inyuma, cyangwa ngo Jenoside isubire ukundi. Ibyo ngo birasaba ko buri wese yibaza icyo agomba gukora akishakamo ubushobozi.

Ati “Iyo turi aha tuvuga ngo ’ntibizasubire’, buri wese agomba kwibaza ngo ’ndakora iki kugira ngo bitazasubira?’ Hari umusanzu buri wese asabwa, buri wese agomba kwiyubakamo imbaraga, agaharanira kuvuga ngo aho navuye ni habi, si ngombwa gusubirayo”.

Kuba buri mwaka hahora hakorwa imihango yo gushyingura ntibirangire, ni uko abafite amakuru y’ahajugunywe imibiri mu gihe cya Jenoside batayatanga ari benshi, uko kudatanga amakuru kwanenzwe n’Umuvunyi Mukuru wungirije Kanzayire Bernadette wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, maze asaba buri wese gutanga amakuru kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro.

“Ndasaba abafite amakuru, baba bari mu bicaga, baba bari mu bareberega cyangwa abafite abavandimwe bagize uruhare mu bwicanyi, ko batanga amakuru, bakwifashisha udusanduka tw’ibitekerezo tuba ku mirenge n’uturere, byafasha, tukajya tuza aha tuje kwibuka gusa…”

Nk’uko amateka yaranze Bugesera abigaragaza, ngo kuva mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, muri ako karere haciriwe Abatutsi bakuwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda, mu rwego rwo kubegeranya ngo bazabone uko babica, dore ko kubera imiterere y’imigezi izengurika ako karere, nta buhungiro bwashobokaga.

Inkuru dukesha: Imvaho Nshya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages