Mu gihe hirya no hino bakomeje kwibuka ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mata 2012, ku rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Mikayile hazwi ku izina rya EPA/Kigali, hateganijwe umuhango wo kwibuka ku nshuro ya mbere abahoze ari abanyeshuri ndetse n’abarezi b’icyo kigo bazize Jenoside.
Ni igikorwa cyateguwe n’abahoze ari abanyeshuri b’iki kigo bibumbiye mu ihuriro AAE/EPA (Association des Anciens Elèves de l’EPA) bafatanyije n’ubuyobozi bw’ iryo shuri mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro bagenzi babo n’abarezi babo bishwe icyo gihe, ndetse no gufata mu mugongo abarokotse bo mu miryango yabo.
Uyu muhango uzabimburirwa n’igitambo cya Misa kizatangira i saa yine za mu gitondo ku cyicaro cy’iryo shuri. Ni ubwa mbere hazaba habaye igikorwa nk’icyo, ariko abagiteguye batangarije IGIHE ko kizakomeza kuba buri mwaka.
Ishuri EPA/Kigali ryatangijwe na Kiliziya Gatolika mu mwaka w’1947, rikaba ryari ishuri ribanza ariko ubu ritanga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12 YBE). Mu mashuri abanza higa 1856, mu gihe mu mashuri yisumbuye higa 744.
Hizwe n’Abanyakigali batari bake, bamwe muri bo bakaba barabaye abayobozi mu nzego za Leta, iz’amadini no mu bikorera ku giti cyabo.


















TANGA IGITEKEREZO