00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

EWSA yibutse abahoze ari abakozi ba Electrogaz bazize Jenoside

Yanditswe na

Elisée Mpirwa

Kuya 13 April 2012 saa 10:13
Yasuwe :

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashanyarazi, Amazi, Isuku n’Isukura (EWSA) kibutse abahoze ari abakozi ba Electrogaz bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abagera ku 167 nibo bibutswe n’iki kigo n’ubwo hakiri 6 bagishakirwa umwirondoro n’amafoto ngo nabo bibukwe mu cyubahiro cyabo.
Umuyobozi w’iki kigo, Muyange Yves yavuze ko abakoraga muri Electrogaz bakwiriye kwibukwa ari benshi dore ko ngo ba nyakabyizi (…)

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashanyarazi, Amazi, Isuku n’Isukura (EWSA) kibutse abahoze ari abakozi ba Electrogaz bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abagera ku 167 nibo bibutswe n’iki kigo n’ubwo hakiri 6 bagishakirwa umwirondoro n’amafoto ngo nabo bibukwe mu cyubahiro cyabo.

Umuyobozi w’iki kigo, Muyange Yves yavuze ko abakoraga muri Electrogaz bakwiriye kwibukwa ari benshi dore ko ngo ba nyakabyizi bakoreshwaga n’iki kigo bari benshi ku buryo kubamenya bikigoranye.

Yagize ati: “Abo Electrogaz yabuze muri biriya bihe ni benshi ku buryo bagereranyirizwa ku kigero cya 19%. EWSA ubu yabashyiriyeho urwibutso rw’umwihariko nk’ikimenyetso kidasibangana cyo kuzahora tubibuka”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe ingufu n’amazi, Ing. Isumbingabo Emma Francoise yavuze ko Leta itazahwema kurwanya Jenoside ndetse n’abayipfobya.

Yagize ati: “Minisiteri yifatanyije n’imiryango y’ababuze ababo bakoraga muri Electrogaz. Gusa ibi byose twanyuzemo bidufashe kugira imbaraga kandi kwibuka ni umuco mwiza unakeneye umusanzu wa buri wese”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashanyarazi, Amazi, Isuku n’Isukura (EWSA) kimwe n’ibindi bigo bitandukanye mu gihugu kiri mu byafashe iya mbere mu gushyiraho gahunda yo kwibuka ku rwego rw’ikigo, bityo bibe umuco mu gukomeza gushimangira ubumwe mu bikorwa byabo.

Amafoto y'abahoze ari abakozi ba Electrogaz bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Urwibutso rwubakiwe abahoze ari abakozi ba Electrogaz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages