Kuri uyu wa kane tariki 12 Mata mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi habereye igikorwa cyo kubakira inzu yo kubamo umukecuru wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abaturage bo muri aka gace bakoze umuganda rusange bubakira inzu umukecuru Nyirandegeya Anastasie bahereye ku musingi kugeza bashyizeho amabati.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Murekatete Patricia, avuga ko nyuma yo kumwubakira bafite gahunda yo kumuha amashanyarazi, ibikoresho by’ibanze byo gushyira mu nzu ndetse bakazanamuha itungo ryo kumufasha.
Murekatete avuga ko igikorwa cyakozwe uyu munsi mu muganda udasanzwe warimo ingabo zo muri uyu murenge cyatawe amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’igice. Iyi nzu yubatswe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro.


















TANGA IGITEKEREZO