Gufata neza inzibutso za Jenoside ni inshingano z’Umunyarwanda wese mu rwego rwo guha agaciro ababuze inzirakarengane zaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Clothilde Nyiraneza ubwo yaganiraga n’Umunyamakuru wa IGIHE.
Mu gihe turi kwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ku nshuro ya 18 uyu muyobozi yavuze ko hari byinshi byakozwe mu rwego rwo kubaka no gusana inzibutso za Jenoside zibarizwa muri aka karere katangiriyemo igeragezwa n’ishyirwamu bikorwa rya jenoside.
Madamu Nyiraneza ati: “ Kuri ubu dufite inzibutso 7 mu karere hari ni izifite umwihariko nk’ururi kuri Nyabarongo rw’abaroshywe muri Nyabarongo urwo mu Kesho rushyinguwemo abagogwe, urwa Nyange nk’ahahoze Kiliziya ndetse n’izindi nka Ngororero, Bayi, Kabaya na Kibirira ruherereye ku Muhororo”.
Yongeyeho ko bifuza ko izi nzibutso zijyana n’igihe, zikaba zubatse ku buryo bugezweho ;
Ati: “Ariko turacyafite ikibazo cy’ubushobozi buke, ariko twavuga ko inzibutso dufite zo tuzitaho uko bikwiye ku buryo tunizeye umutekano wazo, ubu turi no gushaka uburyo hakusanywa ibikoresho byicishijwe abantu nabyo bikajya bibikwa hafi aho n’uje gusura urwibutso akabimenya nk’uko ku Muhororo twakusanije n’imyenda y’abazize jenoside bikaba bibitse mu rwibutso ».
Mu Karere ka Ngororero icyumweru cy’icyunamo kizatangirira mu Murenge wa Kabaya ku wa 7 Mata gisozwa ku wa 16 Mata aho baba byibuka aguye muri kiliziya ya Nyange nk’umunsi biciweho ndetse hazirikanwa ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2012 igira iti :”Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, twigire ku mateka twubaka ejo hazaza”.


















TANGA IGITEKEREZO