00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhakana Jenoside bivuze iki?

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 April 2012 saa 04:59
Yasuwe :

Ubuhakanyi bwa Jenoside ni byo mu rurimi rw’Igifaransa bita ’Négationnisme’. Mu bisanzwe umuntu wese cyane cyane umubyeyi yifuza gusiga umurage mwiza ku isi no ku bamukomokaho. Niyo mpamvu ugiye gukora amahano ashakisha uburyo bwose kugira ngo ibikorwa bye bibi bitazamenyekana.
Inzobere mu mateka ya Jenoside zihamya ko ubuhakanyi bwa Jenoside butangira umugambi wo kurimbura itsinda ry’abantu runaka ugicurwa.
Akenshi abategura Jenoside baba biga amayeri y’ukuntu bitazamenyekana. Iyo niyo (…)

Ubuhakanyi bwa Jenoside ni byo mu rurimi rw’Igifaransa bita ’Négationnisme’. Mu bisanzwe umuntu wese cyane cyane umubyeyi yifuza gusiga umurage mwiza ku isi no ku bamukomokaho. Niyo mpamvu ugiye gukora amahano ashakisha uburyo bwose kugira ngo ibikorwa bye bibi bitazamenyekana.

Inzobere mu mateka ya Jenoside zihamya ko ubuhakanyi bwa Jenoside butangira umugambi wo kurimbura itsinda ry’abantu runaka ugicurwa.

Akenshi abategura Jenoside baba biga amayeri y’ukuntu bitazamenyekana. Iyo niyo mpamvu ituma mu gihe cyo kwica bagerageza guhisha imirambo n’imva kuko n’ubwo Leta iba ibahagarariye muri ubwo bwicanyi, batinya ubutabera mpuzamahanga kuko ibihugu byose bifite inshingano zo gutabara ahabereye Jenoside aho ariho hose ku isi.

Nk’uko bisobanurwa n’integanyanyigisho za Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ubuhakanyi bwa Jenoside ni umurongo ngenderwaho ugambiriye guhisha ukuri. Ubuhakanyi bwa Jenoside busobanurwa nk’uburyo bwo kwirwanaho. Ni ikinyoma gishingiye ku mvugo igoretse cyangwa ibikorwa bikorewe mu bwiru bigamije guhishira amakuru n’ibimenyetso bya Jenoside.

Naho ku birebana n’ibisobanuro ku ipfobya rya Jenoside, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside isobanura ko ubusanzwe ipfobya rikunze gukoreshwa mu mateka no mu bucamanza aho usanga abantu barwana no kugabanyiriza uburemere ikintu runaka cyabaye. Ku bijyanye na Jenoside ariko ni icyaha gifite uburemere igihe hari abayihakana. Akenshi, hari abagerageza kwandika cyangwa bakavuga amateka ya Jenoside atari yo. Jenoside ntiba nto cyangwa nini. Yitwa uko kubera umugambi wo kurimbura ubwoko cyangwa itsinda runaka ry’abantu bazira icyo bari cyo. Gushaka gusubiramo no kwandika amateka yayo uko atari biba bigendereye kuzerekana ko icyabaye ari ikindi kitari Jenoside.

Bumwe mu buryo bukunze gukoreshwa mu guhakana Jenoside harimo kubeshya aho ikinyoma gikomeye kiranga abahakanyi benshi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Byakunze kugaragara mu manza za Gacaca aho umuntu ufite gihamya ko yishe yumvikana n’abandi bafatanyije kwica batabonye ubashinja yigerekaho ibyaha byose, ariko abo bafatanyije bakemera kurwana ku muryango we ndetse nawe bagashakisha uburyo bwose yafungurwa cyangwa akagabanyirizwa igihano.

Hagiye habaho ndetse guhimba inkuru ndende y’ubwicanyi bwabereye ahantu runaka bakabigereka byose ku bantu bazi neza ko bapfuye. Hari no guceceka ngo bativamo bashinja abo mu muryango wabo, abaturanyi cyangwa inshuti bose bagaceceka kuri ako kagambane.
Uretse uburyo bwo kubeshya hari kandi kugoreka inkuru cyangwa kuyihindagura, gusibanganya imva no kutita by’umwihariko ku bacitse ku icumu.

Ubusobanuro bw’ijambo Jenoside ni ubwicanyi ndengakamere bwateguwe kandi bugakorwa na Leta, bugambiriye kurimbura igice kimwe cy’abaturage bayo ishingiye ku bwoko bwabo, ku idini ryabo cyangwa kw’ishyaka rya politiki abo baturage bicwa barimo. Mu gushyingo 1994, Umuryango w’Abibumbye wemeje ko amarorerwa yakorewe abatutsi mu Rwanda yitwa Jenoside, unafata icyemezo nimero 955 cyo gushyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukurikirana abakekwaho icyaha cya Jenoside.

Inkuru dukesha: Imvaho Nshya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages