Nyarugenge - N’agahinda kenshi Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yavuze ko abantu bagifite umwenda w’ukuri, hari hamaze gutabururwa kw’imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu gikombe cy’umusozi wo Mukana kiri gahati y’Utugari twa Nyamweru na Nzove mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Mukasonga Solange akaba yagaragaje ko bibaje kubona nyuma y’imyaka 18 hakiri imibiri ikigaragara ku musozi nkaho ahantu abantu bahinga imibiri ikaba iri mu mirima yabo ntawe ushobora kugaragaza ko ihari.
Yagize ati: “Uyu munsi nkuko abakristu mu kiriziya bikomanga mu gatuza bavuga bati n’icyaha cyanjye, uyu munsi natwe duteraniye aha dukwiye kugira isoni n’agahinda natwe tukikomanga mu gatuza tukavuga ko buri wese agiye guharanira ko ukuri kw’aha hantu kumenyekana.”
Yongeyeho ati: “Jenoside ni icyaha kidasaza kandi kudatanga amakuru nabyo bikaba bifite amategeko abihanira, kugaragaza ibyo wumvise cyangwa ibyo uzi ntibivuga ko ari wowe wakoze ayo mahano kandi niba wumva udashaka kuvuga andika ugeze amakuru uzi mu gasanduku k’ibitekerezo ku buyobozi bw’Akagari utugaragarize aho indi mibiri yaba iri ariko ukuri kugaragare.”
Umuyobozi w’Akarere akaba kandi yagaragaje ko amakuru agaragaza ko Abatutsi basaga ibihumbi bitanu biciye aho Mukana kandi kugeza ubu bakaba batarashyingurwa, asaba abaturage kugaragaza ukuri ku buryo igihe Umurenge wa Kinyinya uzaba kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside ku itariki ya 19 Gicurasi iyo mibiri yaba yarashyinguwe ababuze ababo nabo bakibuka by’ukuri bazi ko bashyinguye abo babuze.
Yashimiye kandi Ingabo na Polisi bafashije muri iki gikorwa cyo gushaka imibiri ndetse n’uko bitanze mu gihe barwanaga intambara yo kubohora igihugu.
Yabasabye kandi ko bakomeza gufasha Ubuyobozi bw’Akarere n’Umurenge wa Kanyinya muri ibi bikorwa byo gukomeza gushaka indi mibiri yabazize Jenoside yaba ikiri aho.
Shumbusho Francois umwe mu barokokeye aho akaba yagaragaje ko abakecuru, abagore n’abasaza batashoboraga kugenda biciwe hejuru y’umusozi abandi Batutsi bamanurwa kuri uwo musozi bicwa urusorongo babageza mu mukoki uri hasi, abo batashoboye kwicira aho bakaba barabajyanye muri Nyabarongo kuko nayo iri hafi aho.
Yasabye abacitse ku icumu batarashyingura ababo gukomeza kwihangana anashima Ubuyobozi bw’Akarere n’ingabo kubwo kuba barateguye iki gikorwa kugira ngo barebe ko amakuru bahawe ari impamo.
Ibi bikorwa byo gushaka imibiri bikaba byakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Mata mu rwego rw’umuganda wa nyuma w’ukwezi.
Inkuru dukesha: SERUGENDO Jean de Dieu, Ushinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge


















TANGA IGITEKEREZO