00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakoreshejwe imashini za Tinga-Tinga mu kwica Abatutsi i Nyange

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 April 2012 saa 05:05
Yasuwe :

Mu buhamya bwatangiwe kuri Kiliziya ya Nyange mu Karere ka Ngororero ku wa 16 Mata 2012, ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 18 inzirakarengane z’Abatutsi ziciwe aho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwagaragaje ko imashini za Tinga- Tinga ari zo zakoreshejwe mu gusenya Kiliziya yari yahungiyemo Abatutsi maze ibagwaho bose.
Icyo gikorwa cyo kubasenyeraho (Abatutsi) iyo Kiliziya cyategetswe ku wa 16 Mata 1994, na Padiri Seromba wari Padiri mukuru w’iyo Paruwasi, ubu wakatiwe (…)

Mu buhamya bwatangiwe kuri Kiliziya ya Nyange mu Karere ka Ngororero ku wa 16 Mata 2012, ubwo hibukwagwa ku nshuro ya 18 inzirakarengane z’Abatutsi ziciwe aho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwagaragaje ko imashini za Tinga- Tinga ari zo zakoreshejwe mu gusenya Kiliziya yari yahungiyemo Abatutsi maze ibagwaho bose.

Icyo gikorwa cyo kubasenyeraho (Abatutsi) iyo Kiliziya cyategetswe ku wa 16 Mata 1994, na Padiri Seromba wari Padiri mukuru w’iyo Paruwasi, ubu wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha/Tanzaniya.

Yategetse ko hakoreshwa imashini nini zari zaraje gukora umuhanda (Tinga-Tinga), aho yavuze ko azubaka indi Kiliziya.

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Senateri Sindikubwabo Jean Nepo, wari uhagarariye Perezida wa Sena, akaba anavuka muri ako Karere,yijeje abari aho ko inzira y’umusaraba Abanyarwanda baciyemo itazongera, asaba abantu kwirinda ibikorwa by’ubugwari bituma hari ahakigaragara ibikorwa n’amagambo y’ingengabitekerezo ndetse no kuba hari ahakiri imibiri itagaragazwa ngo ishyingurwe mu cyubahiro .

Yavuze ko ubundi amateka y’Abanyarwanda yarangwaga no gukundana ariko abakoloni baje babacamo ibice n’amacakubiri yaje gusigira abantu ubugwari bwatumye indangagaciro z’umunyarwanda zibura.

Yashimiye ubutwari abacitse ku icumu bagize aho baharanira kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakora biteza imbere.

Yashimiye kandi ubwitabire abatuye ako Karere bagaragaje bitabira igikorwa cyo kwibuka, ati: “Ubwitabire mufite bukwiye kujyana n’imyumvire, kuko hari aho usanga ingengabitekerezo ikiriho cyane mu ngo.” Yanenze bamwe badashaka guca bugufi ngo basabe imbabazi z’ibyo bakoze.

Yasabye kandi ko imibiri itarashyingurwa iri aho ku Kiliziya ikiri mu bitaka ko kwibuka ku nshuro ya 19 yazaba yarashyinguwe, asaba Akarere gukora ibishoboka byose byaba ngombwa bakaziyambaza inzego nkuru z’igihugu,yagize ati “ nta muntu watera imbere atarashyingura abe.”

Urwo rwibibutso rwa Nyange rwubatse mu kibanza cy’aho iyo Kiliziya yari yubatse mbere y’uko isenyerwaho abatutsi, rushyinguwemo imibiri y’abatutsi igera ku 7.161.

Ku wa 16 Mata 2012, hashyinguwemo imibiri igera kuri 17 ariko hakaba hari indi mibiri ikiri munsi y’uruvange rw’ibitaka n’amatafari byashenywe kuri iyo Kiliziya mu w’i 1994.

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa wa Ibuka, Forongo Janvier yagaye abahakana bakanapfobya Jenoside ndetse n’abavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ati “ abantu bagomba gutandukanya Jenoside n’intambara”.

Ikindi yiyamye ni abitwaza ko kugwa ku indege ya Perezida Habyarimana ari yo ntandaro ya Jenoside,avuga ko n’iyo indege ya Habyarimana itagwa Jenoside yari yateguwe hasigaye kuyishyira mu bikorwa.

Mukamazimpaka Hallarie, Komiseri muri Komisiyo yo kurwanya Jenoside yavuze ko yashimiye urubyiruko uruhare rwagize mu gikorwa cyo kwibuka biyubaka,asaba abantu guharanira ko ubuzima bw’abantu bwahinduka byaba na ngombwa bagatanga ubuzima bwabo.

Mu batanze ubuhamya hari Lambert Gatare, warokotse Jenoside aho i Nyange wavuze ku nzira ndende yaciyemo, avuga ko iyo Inkotanyi zitaza n’abicanyi baba barabagezeho nabo bakabica.

Yavuze ko Padiri Seromba n’iyo yabeshya ubutabera, hari ubutabera bukomeye bw’Imana bumutegereje.

Inkuru dukesha: Izuba Rirashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages