00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hashyinguwe imibiri 24 y’Abatutsi bazize Jenoside

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 15 April 2012 saa 01:35
Yasuwe :

Kirehe - Mu muhango rwo kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwibutso rwa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe ho mu Ntara y’Iburasirazuba kuwa 14 Mata 2012, hashyinguwe imiriri 24. Hasanzwe hashyinguwe abantu barenga ibihumbi 51.
Muri iki gikorwa cyo gushyingura izi nzirakarengane, hasobanuwe ko ubugome na Politiki mbi byaranze abayobozi b’ahahoze hitwa Komine Rusumo biri mu byaje ku isonga mu gutuma Abatutsi benshi batikirira muri Jenoside. Aha hatunzwe (…)

Kirehe - Mu muhango rwo kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwibutso rwa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe ho mu Ntara y’Iburasirazuba kuwa 14 Mata 2012, hashyinguwe imiriri 24. Hasanzwe hashyinguwe abantu barenga ibihumbi 51.

Muri iki gikorwa cyo gushyingura izi nzirakarengane, hasobanuwe ko ubugome na Politiki mbi byaranze abayobozi b’ahahoze hitwa Komine Rusumo biri mu byaje ku isonga mu gutuma Abatutsi benshi batikirira muri Jenoside. Aha hatunzwe agatoki uwitwa Sylvestre Gacumbitsi wayoboraga icyitwaga Komine Rusumo hamwe n’uwitwa Gatete wayoboraga icyitwaga Komine Kirehe.

Albert Nsabyumukiza, warokokeye muri aka gace yasobanuye ko Abaturage baho batagiraga umutima mubi n’ubugome. Yavuze kandi ko imiterere y’aka Karere (karangwamo amabuye menshi) byatumye hatyazwa imihoro ku bwinshi bigatuma abantu benshi bicwa mu gihe gito kandi nabi; abarenga ibihumbi 52 mu minsi itatu gusa.

Yanavuze ko ubwicanyi bwabereye i Kirehe bwaranzwemo ubugome bukabije kuko hari abakoreshaga imbwa zihiga n’imyambi mu kwica abantu kuko benshi baturiye amashyamba ya Tanzaniya na Parike y’Akagera bahigagamo.

Avuga uko byagenze, Nsabyimana yagize ati:”Wasangaga abatuye muri ibi bice batari bashishikajwe cyane no kwica abantu hano ku Kiliziya. Ubwicanyi bwakomeye guhera ku itariki ya 14 bwimukira hano ku itariki ya 15, aho noneho haje imbaraga zikomeye cyane zirimo ba Burugumestiri Gacumbitsi babazaniye imohoro n’amageranade barabica cyane; batangira guhigisha abantu imbwa, batangira gutera abantu imyambi bakabatera n’amacumu ibyo byatumye ubwicanyi bwa hano buba bubi kurusha ubw’abandi.”

Odette Uwamariya, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yagaye abagize uruhare muri Jenoside. Aha yavuze uwitwa Isaie Karamaga wakoraga urutonde rw’Abatutsi, Gacumbitsi n’abandi. Yagize ati:”N’abandi babikoze ni ibikorwa bigayitse. Ibi nabyo ni amateka atazongera kuba."

Guverineri yananenze kandi Abanyarwanda bakibiba urwango bakoresheje imvugo mbi agira ati:”Hari n’abandi b’amagambo mabi, twababwira ko bicyuye igihe.”

Protais Murayire, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yagaragaje ko abacitse ku icumu muri aka Karere ka Kirehe babayeho mu buzima busanzwe kuko bitabwaho. Ibi byashimangiwe n’uhagarariye IBUKA muri aka Karere wagize uti:”Abacitse ku icumu babayeho mu buzima busanzwe, bagerageje kwiyubaka.”

Havuzwe ko abatishoboye 583 bagenewe inkunga ingana na miliyoni 38 z’Amanyarwanda, abandi bagurirwa Mituweli z’agaciro ka miliyoni 9 z’Amanyarwanda, abakene bagenerwa inka z’agaciro ka miliyoni 80 z’Amanyarwanda, abakene 461 bubakirwa amazu yo kubamo. Yavuze kandi ko mu cyumweru cy’icyunamo hakozwe imirimo y’amaboko hanakusanywa inkunga byose bibarirwa mu gaciro ka miliyoni 15 z’Amanyarwanda byose mu rwego rwo gusyigikira abacitse ku icumu.

Hagaragajwe ariko ko hakiri ibibazo by’uko nta gahunda ihamye yo kubibuka abantu 917 bashyinguwe mu rwibutso rwo mu Ntara ya Ngara ho muri Tanzaniya. Hanavuzwe ko uru rwibutso rwanditseho amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hanasabwa ko yakosorwa. Hanasabwe ko abantu bajugunywe mu kayaga ka Rugando muri Nyarubuye bazakurikiranwa ngo bashyinugurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi uhagarariye ingabo mu Ntara y’i Burasirazuba yijeje abacitse ku icumu ko nta yindi Jenoside izongera kubaho kubw’ubushobozi ingabo z’u Rwanda zifite. Yagize ati:”Jenoside yahagaritswe n’Abanayarwanda (ingabo za RPF). Ikintu cyose cyabangamira igihugu ntikizashoboka. Ingabo ziracyafite ubushobozi kandi nta yindi Jenoside izabaho, ntabwo u Rwanda ruzongera kubamo Jenoside.”

Muri uyu muhango, umuhanzi Edouard Bamporiki yatanze ubuhamya bw’uko abana b’abicanyi bagomba guhindura amateka bagaharanira kutaba nk’abababyaye bishe. Ubu buhamya bwe bwagarutsweho na benshi basaba ko n’urundi rubyiruko rwamwigiraho.

Hanasabwe ko aho umuntu wabona imibiri itarashyingurwa yayiranga bityo igashyingurwa mu cyubahiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages