00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Serena na Ibuka ntibavuga rumwe ku mibiri itaraboneka y’abiciwe muri Hoteli Izuba

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 April 2012 saa 07:08
Yasuwe :

Rubavu - Mu gihe Lake Kivu Serena Hotel ivuga ko irindiriye ko Akarere kabahamagaza mu nama yo kumva abatangabuhamya baba bazi neza abantu biciwe mu cyahoze ari Hoteli Meridiye Izuba (kuri ubu yitwa Lake Kivu Serena Hotel), nk’uko inzego zinyuranye zirebwa n’iki kibazo zari zabyemeranijweho, Akarere ku ruhande rw’ako si ko kabivuga.
Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe urubyiruko, umuco na Sport,akaba afite na gahunda zo kwibuka mu nshingano ze, Mugisha François, yatangarije ikinyamakuru (…)

Rubavu - Mu gihe Lake Kivu Serena Hotel ivuga ko irindiriye ko Akarere kabahamagaza mu nama yo kumva abatangabuhamya baba bazi neza abantu biciwe mu cyahoze ari Hoteli Meridiye Izuba (kuri ubu yitwa Lake Kivu Serena Hotel), nk’uko inzego zinyuranye zirebwa n’iki kibazo zari zabyemeranijweho, Akarere ku ruhande rw’ako si ko kabivuga.

Umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe urubyiruko, umuco na Sport,akaba afite na gahunda zo kwibuka mu nshingano ze, Mugisha François, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Akarere gategereje ko Hoteli Serena ibagezaho amakuru yatanzwe n’abatangabuhamya, nyuma y’uko gasabye Hoteli Serena gutegura umunsi wo kwibuka nk’ibindi bigo, kuko babona ko ari bwo buryo bwo gutumiza abashobora kuvuga ku bwicanyi bwabereye muri Hoteli Meridiye Izuba.

Ku ruhande rwa Ibuka, bavuga ko inzego zose bireba, zibifitemo uburangare. Ibuka kandi ngo yari yasabwe kugaragaza abatangabuhamya n’aho baherereye, ariko nyuma yo kubikora nta cyakozwe ngo hahamagazwe abantu bagaragajwe ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, bakoraga muri iyo hoteli, bakiriho kugeza ubu kandi bakiri no mu Rwanda, harimo n’Umujyi wa Gisenyi, uherereyemo iyi Hoteli, nk’uko umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rubavu,Kabanda Innocent, yabitangarije iki kinyamakuru.

Kabanda Innocent, kuri ubu aravuga ko impungenge bafite ari uko muri iriya Hoteli hashobora kuba hakirimo indi mibiri y’abazize Jenoside, akaba agaragaza ko n’igihe bahabonaga imibiri 12 muri Kamena 2009, n’ubundi uwari ushinzwe umutekano wa Hoteli icyo gihe, yari yabanje kwanga ko bacukura ngo bakomeze gushakisha.

Kabanda yavuze ko ubwo bashakaga, kugira ngo bafate umwanzuro wa nyuma kuri kiriya kibazo, hashyizweho amasezerano kugeza na n’ubu avuga ko atarashyirwa mu bikorwa.

Ayo masezerano yavugaga ko bagomba gutumiza abari abakozi bakoraga muri Hoteli Meridiye Izuba mu gihe cya Jenoside ndetse bamwe bakinahakora, n’abandi baturage baba bafite amakuru bo mu Karere ka Rubavu, kugira ngo batange amakuru y’abiciwe muri iyo Hoteli.

Kugeza ubu ngo nta cyakozwe, bakaba bategereje igihe iyo nama izakorerwa. Kabanda ashinja inzego bireba kugira umwete muke muri iki kibazo, kuko atari abatangabuhamya banze gutanga amakuru, ahubwo icyabuze ari kubahamagaza.

Byose bijya gutangira, igice kimwe kigize umubiri w’umuntu (umutwe ) cyabonetse ahantu Hoteli yari igiye kubaka ikigega cya gaz, Kabanda nawe wakoraga muri iyo Hoteli icyo gihe, aza kuvuga ko batakomeza imirimo y’ubwubatsi, kuko hashobora kuba harimo indi mibiri, naho ubuyobozi bwa Hoteli bukabyanga, bushaka ko bakomeza kubaka. Habayeho kwitabaza izindi nzego,maze baza gusangamo imibiri 12, yahise ijyanwa mu Rwibutso rwa Rugerero.

Ntabwo byarangiriye aho, nk’uko Kabanda yakomeje abitangariza iki kinyamakuru, ahubwo nyuma yaje kuzajya yandikirwa inyandiko z’iterabwoba (tracts), zanditse mu giswahili n’icyongereza, abwirwa ko bazamwica nakomeza gukurikirana iby’icyo kibazo cy’imibiri ishobora kuba ikiri ku butaka bwa Hoteli Serena, ndetse nyuma aza no kwirukanwa, ubwo ubuyobozi bw’iyi Hoteli bwavugaga ko kubera guhomba, bugiye kugabanya abakozi.

Ndahimana Jean Damascène, ni umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside mu Karere ka Rubavu, avuga kuri iki kibazo, nawe yunze mu byo Mugisha yatangaje, kuko yavuze ko bafatanije n’Akarere, bandikiye Hoteli Serena gushyiraho umunsi wo kwibuka nk’ibindi bigo, aha akaba asanga ariho bazahera babona ubuhamya bw’abahakoze ndetse n’imiryango ikomoka kubaba bariciwe muri iriya Hoteli, ubwo yitwaga Meridiye Izuba mu 1994.

Barekerayo Etienne, ni umwe mu bavugwa ko bakoraga muri iriya Hoteli,yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko umuntu yabashije kumenya wiciwe aho hantu, ari umudamu wakurikiwe n’interahamwe, akinjiramo azihunga ariko zikaza kumurasa akimara kwinjira muri Hoteli, umurambo we ugahita utwarwa n’umuryango we.

Ku kibazo cy’umubare w’abantu baba barahungiye muri iriya Hoteli, Barekerayo yavuze ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, abahahungiye batigeze barenga 30. Aba bose nyuma baje kwimurirwa mu ngoro ya muvoma (mouvement), ubwo iyi Hoteli yiteguraga kwakira abayobozi bo muri guverinoma (gouvernement) y’abatabazi, barimo bahunga.

Iki kibazo si icya vuba, kigiye kumara hafi imyaka itatu, kuko mbere y’uko hashyingurwaga iriya mibiri muri Kamena 2009, byari byaratangiye kuvugwa cyane ko muri Hoteli Serena haba harimo imibiri y’abahiciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ubwo yitwaga Hoteli Meridiye (MERIDIEN) Izuba.

Inkuru dukesha: Izuba Rirashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages