Kuri uyu wa Mbere, abaturage bo mu tugari twa Nyarubuye na Nkomangwa ho mu murenge wa Munyiginya biriwe bashyira hamwe imibiri y’Abatutsi basaga 130 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batari bashyinguwe ku buryo bubahesha icyubahiro.
Ahanini ababonetse bari biganjemo 51 bari barashyinguwe mu rwibutso rw’icyahoze ari Umurenge wa Nkomangwa na 66 bari mu rwibutso rw’icyahoze ari umurenge wa Nyarubuye, ariko izi nzibutso zombi zari zarasibamye kandi zitujuje ibyangombwa by’urwibutso.
Abarokotse batandukanye twaganiriye bemeza ko iyo babonaga izi nzibutso n’ukuntu zisuzuguritse byatumaga bumva bahungabanye kandi bakumva nta gaciro bahawe.
Uwimana Colette warokokeye mu kagari ka Nkomangwa yatangarije IGIHE ko kimwe na bagenzi be barokokeye muri aka kagari bishimiye igikorwa cyo kwimura imibiri y’ababo ikajyanwa mu rwibutso rwiza, dore ko ngo nawe yari ahafite abantu bo mu muryango we batari bake.
Ashimira leta kuba yarakomeje gufasha abarokotse, by’umwihariko abo mu kagari atuyemo, ariko anashimira abaturage muri rusange kuba baza kubafata mu mugongo mu gikorwa nk’iki. Gusa anasaba ko ikibazo cy’imfubyi kugeza ubu zitarabonerwa amacumbi n’inzu zubakiwe abapfakazi zikeneye kuvugururwa byakwihutishwa vuba.
Jean Népo Habineza uyobora akagari ka Nyarubuye we yadutangarije ko ubwo bimuye iyi mibiri yari ishyinguye bitayihesheje icyubahiro n’abandi babiri bari bakijugunye ku gahinga, bishoboka ko mu mwaka utaha nta mubiri w’Umututsi wazize Jenoside uzaba adashyinguye neza.
Ati:”Abandi bose barashyinguwe, keretse baramutse bagize nk’undi uboneka batari baravuze mu makuru”.
Gusa yanasabye Akarere kujya batangira ibikoresho biba bikenewe ku gihe kuko byagaragaye ko abantu bashakisha imibiri ariko ugasanga nk’ibikorwa by’ibanze nkenerwa n’amashitingi imifuka n’imodoka byo kubyimura bijyanwa ahabugenewe bigatinda ndetse n’ingaruka z’abahungabanywa no kureba iyo mibiri zigakomeza kwiyongera.
Habineza yakomeje adutangariza ko aba babonywe bose hamwe uko bakuwe muri izi nzibutso zombi ari 117 n’abandi bagiye bakurwa mu gahinga mu tundi tugari bagera kuri 13 bazashyingurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2012, mu rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’i Musha naho mu karere ka Rwamagana.


















TANGA IGITEKEREZO