Umuyobozi w’Umuryango wita ku nyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka), Dr. Dusingizemungu Jean Pierre asanga Abanyarwanda bakwiye kureba uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bundi buryo.
Ibi yabitangarije mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye kuwa 12 Mata, muri gahunda y’ibiganiro bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 18.
Ni nyuma y’ikiganiro Pasiteri Amosi Semuzima wo mu itorero Zion Temple yari amaze gutanga, aho yavugaga ko nyuma yo guhura n’ibibababaza, abantu barira ariko nyuma bakaba bagomba kwikomeza ubundi bagakora.
Dr. Dusingizemungu yagize ati: “Ndifuza ko abacitse ku icumu dufatwa nk’abantu bazi ubwenge. Sinkeneye inama yo kubabara no gukora, sinkeneye umbwira ngo nimvuge ibyambayeho kuko nzi igihe ngomba kubivugira n’abo ngomba kubibwira.”
Nk’uko uyu muyobozi wa Ibuka yakomeje abisobanura, ibi ngo yabivugiye ko abacitse ku icumu babwirwa byinshi. Bamwe bati ceceka, abandi bati icara hano,… Ku buryo nta wabura kuvuga ko abantu baba bashaka kubereka aho baca nk’aho bo batazi icyo bashaka.
We rero, ngo abona ubabwira ngo bakore yari akwiye no kubafasha kumenya ibyo bakora. Yabivuze muri aya magambo: “Numbwira gukora, unanyereke icyo nkora”. Aha yatanze urugero rw’abakozi bo mu kigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RBS) begeranyije amafaranga bagafasha abana bacitse ku icumu rya Jenoside bibana bo mu Karere ka Ruhango gutangiza ateliye y’ubudozi none ubu bakaba batangiye gutera intambwe igaragara. Dr. Dusingizemungu ati: “Ng’ubu uburyo bwiza bwo kubwira abacitse ku icumu ko bagomba gukora”.
Ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni bumwe mu buryo bufasha abarokotse kwibuka kandi bagakomera.
Ibi biganiro bikorerwa mu mirenge yose mu masaha ya nyuma ya saa sita, kugeza ubu bikaba biri kugenda neza kandi bikitabirwa.


















TANGA IGITEKEREZO