00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imibiri 86 yashyinguwe mu cyubahiro i Mukarange

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 April 2012 saa 02:39
Yasuwe :

Ku munsi w’ejo mu Karere ka Kayonza hashyinguwe imibiri 86 y’inzirakarangana zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ikaba yashyinguwe mu Rwibutso rwa Mukarange, mu Murenge wa Mukarange.
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye ku mugoroba wo ku wa 11 Mata 2012. Igikorwa cyo gushyingura cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka guhera ku cyicaro cy’Akarere ka Kayonza, kugera kuri Paruwasi ya Mukarange, ahaturiwe Igitambo cya Misa, mbere yo gushyingura iyi mibiri.
Mu (…)

Mu baje kwifatanya n’imiryango yabuze ababo no gushyingura iyi mibiri, hari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, Umukuru w’Ingabo n’uwa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Abadepite n’abandi banyacyubahiro batandukanye, Abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Kayonza, abakuru b’Amadini, abahagarariye imiryango ifite abantu bashyinguwe none, n’abasanzwe bashyinguye muri uru Rwibutso n’abaturage b’Umurenge wa Mukarange.

Guverineri Uwamariya yatanze ubutumwa buhumuriza bukanihanganisha abacitse ku icumu, anasaba abantu bose gushyira mu bikorwa insanganyamatsiko y’uyu mwaka, bigira ku mateka yaranze u Rwanda ari ameza n’amabi, bagaharanira ko amateka mabi atazongera kubaho.

Yasabye abaturage kandi kuba hafi abacitse ku icumu no gukomeza kubafasha mu bikorwa bitandukanye. Yongeye gusaba abaturage gutanga amakuru ku haba hakiri imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John yasabye umuntu wese waba azi ahantu hakiri umubiri w’umuntu wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba atarashyingurwa ko yahavuga, uburyo yakoresha bwose ariko abantu bakamenya aho ababo baguye bakanabashyingura.

Ati: “Hari abantu benshi bagifite akababaro k’uko batazi aho abantu babo baguye ngo babashyingure mu cyubahiro bambuwe.”

Yakomeje asaba ubufatanye ku banyarwanda bose, bityo bagakora amateka atazisubiramo kandi barangamira iterambere. Yakomeje muri aya magambo: “Tujye mu bikorwa, tuve mu magambo, twubake iterambere rirambye. Abacitse ku icumu ntimuheranwe n’agahinda kuko ari ugushimisa uwabagiriye nabi, muharanire kubaka ejo hazaza”.

Abayobozi batandukanye bari baje gushyingura iyi mibiri

Inkuru dukesha: MUKANYANDWI Berthilde, Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Kayonza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages