Kamonyi - Kuwa kane tariki ya 26 Mata 2012, imibiri igera kuri 504 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Mugina ahasanzwe haruhukiye imibiri irenga ibihumbi 34 y’abazize Jenoside.
Iyi tariki ni umwihariko w’uyu Murenge, abavuka muri aka gace k’Amayaga bibukiraho inzirakarengane z’Abatutsi zatikiriye kuri Paruwasi ya Mugina.
Mu buhamya bwe, Madamu Umurerwa Bertha warokokeye ku Mugina, yagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo mu gihe cya Jenoside. Yavuze ko bagendaga bashinyagurirwa,bicwa imihanda yose, bamwe bagahambwa babona bazira gusa uko Imana yabaremye. Uyu mubyeyi yasabye abari aho kwigira ku mateka, kugira ngo babashe kubaka ejo hazaza kandi asaba Leta gufasha abacitse ku icumu kuko ariyo mubyeyi basigaranye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques yagarutse ku miyoborere mibi yaranze iki gihugu mu gihe cyo hambere, aho wasangaga abayobozi bigisha abaturage kwanga bagenzi babo, abaturanyi n’inshuti zabo kugeza ubwo bashyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi mu 1994. Uyu muyobozi nawe yasabye abaturage kwigira ku mateka yacu nubwo ari mabi, bityo bagafata ingamba zigamije iterambere ryabo, ryubakiye ku bumwe n’ubwiyunge mu bana b’u Rwanda.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali yari yaje kwifatanya n’abatuye ku Mugina kwibuka. Muri uyu muhango, yasabye abanyakamonyi kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bakimakaza imibanire myiza muri bagenzi babo.
Minisitiri Mitali yakanguriye abaturage gutanga amakuru y’ahantu haba hakiri imibiri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro gikwiye umuntu. Uyu muyobozi yibukije abaturage gufatanyiriza hamwe bakirinda icyo aricyo cyose gishobora kubacamo ibice, akomeza asaba abacitse ku icumu kwihangana muri ibi bihe bitoroshye, kandi abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi, kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo by’ubu buzima; birimo kubashakira amacumbi, kubafasha mu kwivuza, kwita ku bana b’impfubyi, abapfakazi n’inshike.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu benshi baturutse hirya no hino mu gihugu, barimo abavuka muri iki gice cy’Amayaga baba abatuye muri iyi Mirenge ya Mugina na Nyamiyaga cyangwa se abakorera ahandi; ndetse n’inshuti n’abavandimwe bari baje kubafata mu mugongo.
Uyu muhango waranzwe kandi no gushyira indabyo ku mva z’izo nzirakarengane, ubuhamya butandukanye, amagambo n’indirimbo byose bikubiyemo ubutumwa bwerekana inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo mu gihe cya Jenoside, ariko na none butanga icyizere cyo kubaho cy’ejo hazaza.
Inkuru dukesha: Faustin NTAKIRUTIMANA, Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho mu Karere ka Kamonyi


















TANGA IGITEKEREZO