00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indirimbo irimo amazina 53 y’abanyamakuru bazize Jenoside yasohotse

Yanditswe na

Kwizera Emmanuel

Kuya 11 April 2012 saa 04:41
Yasuwe :

Inama Nkuru y’Itangazamakuru yagejeje hanze indirimbo ihuriweho n’abahanzi bagera kuri bane basanzwe bazwi cyane hano mu Rwanda aribo Senderi muri iyi minsi urimo kwitwa izina rya Senderi international dore ko ari nawe wakoze iyi ndirimbo afatanyije n’abahanzi nka Mariya Yohana, Kitoko Bibarwa n’umuhanzi Munyanshoza Dieudonne uzwi na benshi kw’izina rya Mibirizi.
Iyi ndirimbo yatekerejwe n’Inama nkuru y’Igihugu y’Itangazamakuru nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’ushinzwe Ibiganiro n’Umuco mu (…)

Inama Nkuru y’Itangazamakuru yagejeje hanze indirimbo ihuriweho n’abahanzi bagera kuri bane basanzwe bazwi cyane hano mu Rwanda aribo Senderi muri iyi minsi urimo kwitwa izina rya Senderi international dore ko ari nawe wakoze iyi ndirimbo afatanyije n’abahanzi nka Mariya Yohana, Kitoko Bibarwa n’umuhanzi Munyanshoza Dieudonne uzwi na benshi kw’izina rya Mibirizi.

Iyi ndirimbo yatekerejwe n’Inama nkuru y’Igihugu y’Itangazamakuru nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’ushinzwe Ibiganiro n’Umuco mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru Mujyambere Jean Pierre, yatangaje ko iyi ndirimbo yumvikanamo amazina 53 y’abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yahanzwe bitewe n’ubushakashatsi bwari bwakozwe bwerekeye kuri aba banyamakuru bazize Jenoside ikaba yaratekerejwe mu rwego rwo kubika amateka ndetse no kugaragaza uruhare rw’itangazamakuru ry’ubu.

Iyi ndirimbo yitwa “Tubibe ukuri”, kuri ubu yamaze no gukorerwa amashusho aho hagaragaramo amwe mu mashusho yabonetse y’aba Banyamakuru. Yakozwe ku bufatanye n’abarokotse bo mu miryango y’aba Banyamakuru kuri ubu bakiriho.

Aba bahanzi bakoze iyi ndirimbo ku bufatanye bw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, basanzwe ari bamwe mu bahanzi barimo kugaragaza ibikorwa bifasha Abanyarwanda muri ibi bihe byo kunamira abazize uko bavutse.

Inama Nkuru y’Itangazamakuru kuwa Gatandatu tariki ya 14 Mata 2012, yateguye ijoro ryo kwibuka Abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku cyicaro cyayo i saa kumi n’imwe z’umugoroba, nyuma yo kwifatanya n’abarokotse Jenoside batuye mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Bugaragara, mu Murenge wa Shyorongi, mu Karere ka Rulindo.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages