00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iyo ubaye umunyacyaha ukaba n’umutindi biba bibi cyane-Padiri Viateur

Yanditswe na

Ruzindana RUGASA

Kuya 18 April 2012 saa 11:35
Yasuwe :

I Bare ni agace kamwe kagize Umurenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba; Jenoside yahakorewe kuwa 16 Mata 1994 muri Kiliziya yaho iracyibukwa na bake bayirokotse.
Padiri Viateur Bizimana wari uyoboye iyi Paruwasi ya Bare yiciwemo abasaga ibihumbi bine iyo avuga ubuhamya bw’ibyahabaye amarira azenga mu maso ya benshi; bamwe bakarira bavuga bati: “Koko abacu bazize iki?”, abandi bakavuga bati: “Mbega umupadiri wahuye n’akaga gakomeye!”
Ubwo Abanyebare bibukaga imyaka (…)

I Bare ni agace kamwe kagize Umurenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba; Jenoside yahakorewe kuwa 16 Mata 1994 muri Kiliziya yaho iracyibukwa na bake bayirokotse.

Padiri Viateur Bizimana wari uyoboye iyi Paruwasi ya Bare yiciwemo abasaga ibihumbi bine iyo avuga ubuhamya bw’ibyahabaye amarira azenga mu maso ya benshi; bamwe bakarira bavuga bati: “Koko abacu bazize iki?”, abandi bakavuga bati: “Mbega umupadiri wahuye n’akaga gakomeye!”

Ubwo Abanyebare bibukaga imyaka 18 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko muri aka gace, Padiri Viateur Bizimana mu buhamya bwe yavuze ko ibyabereye i Bare birenze ubwenge bwa muntu aho abantu basenganaga, ndetse basangira akabisi n’agahiye ariko bagahinduka mu kanya nk’ako guhumbya bakadukira abandi bakabica.

Agira ati: “Mbere y’umwaka w’1994 hano hari heza kandi hari n’abantu beza cyane, sinari nzi ko abantu bahinduka bakaba babi ariko nyuma y’iminsi mike nibwo mwebwe duturanye mwanteye, kuko mwaje muri paruwasi yanjye mwica abarimo; ikimbabaza cyane ni uko mudasaba imbabazi kandi muzi ibyo mwakoze”.

Akomeza agira ati: “Ibintu byabaye aha ni ubwa mbere nari mbibonye kuva nabaho, ni gute umuntu afata icumu agasogota umwana w’uruhinja ntacyo bapfa, umwana w’umuziranenge koko !? Ibyo nabonye ni agahomamunwa … Ni ubwa mbere narize ndi umuntu w’umugabo. Ndibuka ko mu ijoro ryo kuwa 16 rishyira uwa 17 Mata 1994 aribwo mwebwe duturanye mwaje mukica abantu, bwacya mukagaruka guhorahoza. Ibi ni ubutindi bubi cyane, iyo ubaye umunyacyaha ukaba n’umutindi biba ari bibi cyane”.

Abantu biciwe mu nsengero ni Abatagatifu

Padiri Viateur avuga ko n’ubwo abantu bibuka ababo bakarira ndetse bakagira intimba, bakwiye kumenya ndetse bagasobanukirwa ko bagiye mu ijuru; icyongeye kuri ibi ngo abantu biciwe mu nsengero ni Abatagatifu.

Agira ati " Abantu biciwe mu nsengero ni abatagatifu, nta muntu wagiye nabi muri bo, bari mu ijuru barimo kudusabira kuko iyo uri umutagatifu ntugira amacakubiri nk’ayo bamwe batuye hano bakigira"

Ibi Padiri Viateur yabivuze akomoza ku bantu bashyize amazirantoki mu nkono y’umusaza w’incike witwaga Ngabonziza mu myaka ibiri ishize (Ngabonziza yaje kwitaba Imana azize uburwayi nyuma y’amezi atatu ibi bimukorewe).

" Mfite umutwaro wo kuvuga ibyo nabonye kugirango nkire"

Uyu mupadiri utanga ubuhamya bw’ibyo yiboneye n’amaso ye ndetse byagera aho ikiniga kikamufata agaceceka umwanya muto, avuga ko afite umutwaro wo kuvuga ibyo yabonye kugirango akire.

Ati : " Umunsi nzaceceka kuvuga ibi muzamenye ko mbanga kandi umunsi nabonye ko Bare imeze nk’uko yari iri mu 1994 sinzagaruka. Kuva kera narabakundaga, n’ubu sinabanze ariko mbabonamo ikibazo; impamvu mvuga ibi ni uko mbakunda. Abanyapolitiki basa n’abacogoje ikibazo ariko twebwe abakiristu dukeneye kunywa umuti urutsa".

Icyo avuga ku isaha ya saa yine benshi basigaye basorezaho ikiriyo

Nk’uko byagiye biba hirya no hino mu gihugu muri iyi minsi yo kwibuka ku nshuro ya 18 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe baraye ijoro ry’ikiriyo ariko byagera saa yine bagataha mu ngo zabo, abaturutse kure nabo bakareba aho barara (bamwe mu baganiriye na IGIHE mu minsi ishize badutangarije ko batabyishimiye).

Padiri Viateur Bizimana nawe mu buhamya yatanze i Bare mu Murenge wa Mutenderi yagarutse ku isaha ya saa yine, avuga ko bitari bikwiye ko abantu bataha kuri iyi saha kuko ngo aricyo gihe abantu baba bakwiye kwinigura.

Avuga kandi ko bikwiye ko abacitse ku icumu atari bo bonyine bakwiye guhora bagaragara mu bikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuko atari bo bonyine bazi ibyabaye.

Aribaza ati " Ubuhamya bukeneye nde? Ni uwarokotse cyangwa ni uwishe abantu? Tubwizanyije ukuri, ari umuntu wirirwaga yirukankana abantu abica n’uwirirwaga yihishe mu bihuru n’ahandi ni nde uzi ukuri? Ikibabaje abantu ntibavugisha ukuri ngo bemere ibyo bakoze basabe n’imbabazi".

Abafashe ijambo bose barimo Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Madamu Kirenga Providence, na Major Muberuka uhagarariye ingabo mu Karere ka Ngoma bibanze ku mibereho y’Abacitse ku icumu ndetse babizeza ko ibibazo bigihari (byagaragajwe n’abahagarariye abacitse ku icumu mu Karere ka Ngoma no mu Murenge wa Mutenderi) biri mu nzira yo gukemuka.

Foto: Venuste


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages