00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda igiye gushyingura imibiri 15 y’abazize Jenoside

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 April 2012 saa 04:09
Yasuwe :

Tariki ya 21 Mata uyu mwaka, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda(NUR) izashyingura imibiri 15 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 iherutse kuboneka.
Iyo mibiri yabonywe n’abakozi bari bahinga ahantu ho gutera imboga hegereye amacumbi y’abanyeshuri aba imbere muri kaminuza azwi ku izina rya Misereor.
Ntaganira Vincent, ukuriye Komisiyo yo gutegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza avuga iyo mibiri yabonetse mu mpera z’umwaka ushize.
Ntaganira ati: (…)

Ntaganira ati: “Tariki ya 1 Ugushyingo umwaka ushize, abakozi bari guhinga ahantu ho gutera imboga, umwe agira atya abona umutwe w’umuntu umwe, akomeje abona undi. Byahise bigaragara ko hashobora kuba hari abantu benshi biciwe aho maze hafatwa icyemezo cyo gushakisha neza imibiri y’abantu baba bari aho haza kuboneka igera kuri 15.”

Ku byerekeranye no kumenya umwirondoro w’iyo mibiri 15 yabonetse, Ntaganira avuga ko batabashije kumenya umwirondoro w’imibiri yabonetse. Ati: “Imibiri yabonetse dukeka ko ari iy’abarimu n’abanyeshuri ba hano muri Kaminuza. Ibintu bijya kumera nk’impapuro twabonye ahari iyo mibiri yenda tukaba twari kubyifashisha tugerageza kumenya imyirondoro y’abo bantu twasanze zarashaje cyane zaracikaguritse.”

Muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubwo mu Rwanda hose habaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bamwe mu banyeshuri n’abarimu bayibagamo nabo barishwe bazira ubwoko bwabo.

Imibiri 15 yabonetse izashyingurwa mu cyubahiro tariki ya 21 Mata uyu mwaka ishyingurwe mu rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Inkuru dukesha: Jean Baptiste Micomyiza

Ushinzwe amakuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages