Umuryango w’abarimu n’abashakashatsi bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wasabye imbabazi ku mugaragaro Abanyarwanda kubera uruhare bagenzi babo bagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byabaye kuwa 21 Mata 2012 ubwo muri kaminuza hashyingurwaga imibiri 15 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo mibiri ikaba iheruka kuboneka mu mpera z’umwaka ushize.
Dr. Charles Karangwa ukuriye uyu muryango avuga ko abarimu n’abashakashatsi b’iyi kaminuza bagendana ipfunwe bitewe n’uburyo bagenzi babo bagize uruhare runini mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.
Aha yavuze ko nka Theodore Sindikubwabo waje kuba Perezida wa leta y’abatabazi yarahoze ari umuganga mu Bitaro bya Kaminuza ndetse na Leon Mugesera wigishaga muri iyo kaminuza waje gutanga igitekerezo cy’uko Abatutsi bakwicwa banyujijwe iy’ubusamo bagasubira iwabo Abisiniya. Ibi bikaba ari bimwe mu bibatera ikimwaro akaba ariyo mpamvu basaba imbabazi.
Dr. Karangwa agira ati: “Mu izina ry’abakozi ba kaminuza nsabye imbabazi kubera ko bagenzi bacu badusize igesebo, uku gusaba imbabazi kuratuma tubohoka.”
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Silas Lwakabamba we avuga ko iyi kaminuza yashinze ikigo kigamije gukemura impaka (Center for Conflict Management) n’uburyo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gukora ibikorwa bishyigikira abacitse ku icumu mu rwego rwo kwicuza kubera uruhare abahoze muri iyo kaminuza bagize mu itegura n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside.
Umunyambanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Mathias Harebamungu avuga ko kaminuza kugaragaza nyako ko yitandukanyije n’abayihozemo bahekuye igihugu muri Jenoside igomba gushyira ingufu mu kwandika ibitabo bivuguruza abandika amateka y’u Rwanda bayagoreka bagamije kwica ejo hazaza h’u Rwanda.
Harebamungu agira ati: “Kaminuza nk’uko yagaragayemo abantu bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu guhindura aya mateka mabi ikwiye gushyira ingufu no mu kwandika ibitabo bibeshyuza iby’abandi birirwa bandika bigoreka amateka y’ibyabaye hagamijwe kwica ejo hazaza h’u Rwanda.”
Imibiri 15 yashyinguwe yabonetse ubwo abantu bahingaga hafi y’icumbi ry’abanyeshuri rizwi nka Misereor riba muri iyi kaminuza tariki ya 1 Ugushyingo 2011 ikaba ije isanga mu rwibutso rwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda indi igera kuri 550.
Ni inkuru dukesha: Jean Baptiste Micomyiza, ushinzwe itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda


















TANGA IGITEKEREZO