00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kongo: Kwibuka Jenoside byaranzwe n’ubuhamya bw’urubyiruko

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 9 April 2012 saa 06:52
Yasuwe :

Ku mugoroba wo ku cyumweru kuri Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) habereye imihango yo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uwo muhango, herekanywemo filime yitwa ’le raccourci’ iy’ubusamo yakozwe n’umunyarwanda Dady de Maximo, herekanwa kandi na videwo zuzuyemo ubuhamya bw’urubyiruko rwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo buhamya bwari bwuzuyemo icyizere; urwo rubyiruko rufitiye ejo hazaza aho guheranwa (…)

Ku mugoroba wo ku cyumweru kuri Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) habereye imihango yo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uwo muhango, herekanywemo filime yitwa ’le raccourci’ iy’ubusamo yakozwe n’umunyarwanda Dady de Maximo, herekanwa kandi na videwo zuzuyemo ubuhamya bw’urubyiruko rwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo buhamya bwari bwuzuyemo icyizere; urwo rubyiruko rufitiye ejo hazaza aho guheranwa n’agahinda n’ibibazo basigiwe nayo mateka.

Hari kandi na videwo z’indirimbo z’abahanzi baririmba bamaganira kure ibya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwo muhango watangiye saa tatu za nimugoroba urangira ku isaha imwe ya mu gitondo (saa saba za nijoro).

Abantu benshi bari bitabiriye uwo muhango harimo Abanyarwanda batuye i Kinshasa na Brazzaville, abahagarariye ibihugu byabo (diplomates) n’inshuti z’u Rwanda (Abanyaburayi, Abanyafurika higanjemo abenegihugu bo muri Kongo). Hari kandi n’umukuru wa Polisi ya Kongo ari we Gen. Bisengimana.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Kongo, Rugira Amandin
Abatumirwa baje kwibuka bari kumwe n'abayobozi ba Ambasade y'u Rwanda muri Kongo
Ubanza ibumoso ni Azarias Ruberwa wigeze kuba Visi Perezida wa Kongo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages