00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Kuba Papa we ari we wishe umuryango wanjye, ntibitubuza kwikundanira"

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 April 2012 saa 09:29
Yasuwe :

Nitwa Mukunzi Cedric nkaba ndi umusore w’imyaka 27, ndangije Kaminuza muri uyu mwaka ushize. Ubuhamya ngiye kubagezaho ni burebure cyane ariko ndagerageza kuvuga muri make kuko ntabwo nabirondora uko byakabaye dore ko ari amateka maremare.
Mpereye ubwo nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, nakundanye n’umukobwa witwa Divine, turakundana cyane ku buryo buri wese mu kigo twigagamo yatangazwaga n’urukundo rwacu. Aho twigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Yozefu i Nyamasheke. (…)

Nitwa Mukunzi Cedric nkaba ndi umusore w’imyaka 27, ndangije Kaminuza muri uyu mwaka ushize. Ubuhamya ngiye kubagezaho ni burebure cyane ariko ndagerageza kuvuga muri make kuko ntabwo nabirondora uko byakabaye dore ko ari amateka maremare.

Mpereye ubwo nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, nakundanye n’umukobwa witwa Divine, turakundana cyane ku buryo buri wese mu kigo twigagamo yatangazwaga n’urukundo rwacu. Aho twigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Yozefu i Nyamasheke.

Ubusanzwe njye iwacu kavukire ni mu Mujyi wa Gitarama ariko nakunze kurererwa kwa masenge i Nyanza ya Butare. Divine we akomoka mu cyahoze ari Gitarama ahitwa mu Byimana ari naho yari atuye icyo gihe.

Ubwo icyo gihe twarakundanaga bisanzwe, nta kibazo na kimwe cyari mu rukundo rwacu gusa njye nkaba nari impfubyi burundu ndetse na bene wacu benshi barahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Divine yakundaga kumba hafi no kumpumuriza n’ubwo nawe atari yorohewe kuko ababyeyi be bombi bari bafunze, bityo ugasanga nawe ahura n’ibibazo byinshi mu myigire ye no mu buzima muri rusange.

Umunsi umwe ubwo twari turi mu biruhuko, Divine yambwiye ko afite gahunda yo kuza i Nyanza mu rubanza rwa Gacaca rwa Papa we, bihurirana n’uko nanjye Masenge yari amaze kumbwira ko ngomba kumuherekeza aho yagombaga gutanga ubuhamya ku rupfu rw’ababyeyi banjye n’abavandimwe banjye.

Nabwiye Divine ko nanjye mpafite gahunda bityo muhumuriza mubwira ko nza kumuherekeza kandi nkamuba hafi uko mbishoboye. Gusa nabibwiye Masenge ntiyabyishimira kuko yambwiraga ngo ntiyumva uburyo nkundana n’Umuhutukazi kandi nzi ko aribo batumye mba impfubyi.

Igihe cyarageze tugera ahagombaga guteranira inteko ya Gacaca, mu kanya katarambiranye mbona Divine avuye mu modoka hamwe n’abandi, aransanganira aho nari ndi na Masenge na babyara banjye araturamutsa, ntungurwa n’uburyo masenge yamusuhuzanyije umujinya agahita ankurura ukuboko akanjyana hirya akambwira ko se w’uwo mukobwa ari we wishe ababyeyi banjye.

Iyo yari inkuru y’incamugongo kuri jye, ariko nyine nariyumanganyije ngerageza kwirinda kwereka umukunzi wanjye ko hari ikibazo gihari n’ubwo yahise abibona ko ntameze neza agatangira kubimbaza.

Bidatinze urubanza rwaratangiye, Papa wa Divine yirega uburyo yishe urw’agashinyaguro ababyeyi banjye ndetse anabisabira imbabazi. Byanteye ikiniga mbura icyo nakora ariko ndihangana, nyuma akatirwa imyaka 12 y’igifungo ahita ataha kuko yari amaze mu buroko imyaka 13.

Divine yamaze kumenya ko se ariwe wanyiciye umuryango atangira kugira ipfunwe n’ibimwaro, yanga kumvugisha gusa yandeba akarira n’ubwo nanjye ntari nishimye ariko nagerageje kumwumvisha ko nta kibazo mufiteho n’ubwo byanze kumuvamo.

Kuko Masenge we atashakaga na gato ko nkomeza gukundana na Divine kandi njye naramukundaga cyane, napanze gahunda yo kujya gusura umuryango we bityo nsaba mubyara wanjye kumperekeza ariko tubeshya masenge ko tugiye gusura abana twigana.

Twageze iwabo wa Divine dushimishwa n’uburyo Papa we na mama we bari barahindutse, bakangurira abandi inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.

Baratwishimiye cyane kandi bakomeza kudushyigikira mu rukundo rwacu, baza kudusura badusaba imbabazi mu muryango ndetse nanjye ngerageza kubashyigikira, bigera n’abo natangiye kujya ninginga Masenge ngo abababarire n’ubwo byagoranye ariko ubu rwose tubanye neza cyane.

Urukundo rwanjye na Divine rumeze neza cyane, turakundana kandi rwose nta cyadutanya kuko ibigeragezo twatsinze nibyo byinshi. Ubu turateganya kurushinga mu minsi ya vuba kandi rwose imiryango yombi iradushyigikiye cyane.

Ibi byose nkunda kubitangaho ubuhamya ngo bagenzi banjye bumve neza ko urukundo nyarwo rudakangwa n’amoko kandi ubwiyunge ariyo nzira yo kubana neza mu mahoro.

Inkuru dukesha: Gukunda


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages