Karamage Alexandre ni umuturage utuye mu Murenge wa Mageragere ndetse akaba na rwiyemezamirimo muri uyu Murenge. Yashyizwe mu majwi n’abaturage b’uyu Murenge ubwo umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yabasuraga ko yaba ariwe wahamagaye kuri Radio Flash avuga ko Umushinga Vision urandura imyaka y’abaturage kugirango uce imihanda muri uyu Murenge.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yagiranye n’abaturage bo mu Murenge wa Mageragere ku iterambere ry’umurenge wabo ubwo yabasuraga, yabahaye umwanya ngo babaze ibibazo bibangamiye maze bafatanye bishakirwe umuti.
Ibibazo byabajijwe byibanze ku mihanda yaciwe mu masambu y’abaturage ariko abaturage ntibahabwe ingurane ndetse no kwitotomba abaturage bavuga ko bababajwe n’umwe mu baturage wahamagaye kuri Radiyo Flash akandarika ubuyobozi bw’uyu murenge.
Mu gihe abaturage bavugaga uko, Karamage Alexandre bivugwa ko ari we watelefonnye yari ahibereye. Abari aho bamwe bagira bati: “Nguriya”, abandi bakabivuga bihishe inyuma y’abandi.
Ndayisaba yasabye ko niba uwahamagaye kuri Radiyo Flash avuga ko bamuranduriye imyaka ahari yaza akabisobanura kuko niba yaravuze ukuri nta kosa na rimwe afite.
Akibivuga, Karamage Alexandre yaraje; niko gutangira ati:” Jyewe ahantu abaturage bavanye kuvuga ko nasebeje ubuyobozi haranyobeye! Ntabwo nigeze mpamagara kuri Radiyo Flash ahubwo jyewe nasubiranye i Kigali n’abanyamakuru bavuye kureba niba koko imyaka y’abaturage yaranduwe"; ati " Icyakora ikosa naba narakoze ni uko naba narajyanye nabo”.
Karamage Alexandre yongeyeho ko n’ubusanzwe yaranduriwe ibishyimbo bye hafi y’aho yubatse inzu yororeramo inkoko kandi mbere yo kujya kuhubaka yari yahajyanye ba ingénieur babiri kugirango barebe niba koko aho hantu hakubakwa inzu zo kororeramo inkoko.
Nyuma yo gushyirwa mu majwi cyane, byatumye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali abaza Karamage Alexandre icyo asanzwe akora mu buzima busanzwe; undi ati:” Ndi Umunyarwanda ukunda igihugu cyanjye, ushaka gukora; n’ikimenyimenyi naje gushora imari ahantu kure y’Umujyi kugirango mfatanye n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyatubyaye”.
Fidèle Ndayisaba yavuze ko Karamage agomba kwishyurwa ibye byangijwe kandi agakomeza akazi ke uko bisanzwe; ati:” Kuvuga ukuri mu itangazamakuru nta kosa riba ririmo”.


















TANGA IGITEKEREZO