00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuva mu 1990 abacitse ku icumu bihishaga mu rufunzo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 April 2012 saa 09:22
Yasuwe :

Urufunzo ni bimwe mu byatsi bimera mu mazi, aho usanga biba birebire bigakora igihuru. Hari aho zimwe mu nyamaswa zo mu mazi zishobora kwinjiramo zikihishamo, ariko iyo hakamutse zimwe mu zikunda amazi ntizongera kubamo.
Ayinkamiye Françoise, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ngororero, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko akenshi uhereye mu mwaka wa 1990, ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora u (…)

Urufunzo ni bimwe mu byatsi bimera mu mazi, aho usanga biba birebire bigakora igihuru. Hari aho zimwe mu nyamaswa zo mu mazi zishobora kwinjiramo zikihishamo, ariko iyo hakamutse zimwe mu zikunda amazi ntizongera kubamo.

Ayinkamiye Françoise, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ngororero, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko akenshi uhereye mu mwaka wa 1990, ubwo Inkotanyi zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, batangiye kwicwa, bamwe bajugunywa muri Nyabarongo bicirwa hafi aho.

Ayinkamiye avuga ko ubwo bwicanyi bwamaze igihe gito ariko hakurikiyeho igihe kirekire aho birirwaga bahigwa ariko kenshi nijoro hakabaho ibitero bito bito bibatera mu ngo zabo, aho wasangaga barasahuraga bagakubita ndetse rimwe na rimwe hakabaho kwica ariko bidakorewe rimwe.

Aha bamaze kubona ko bitoroshye, bigiriye inama yo kujya birirwa mu mirimo, ariko bakaza kwirarira mu rufunzo, bityo hagira abaza mu rugo ntibababone mu bihe bya nijoro.

Aha avuga ko ubwo buzima bwari bugoye, kuko akenshi byasabaga kwibera mu rufunzo rutose, ahantu hatose, kandi igikoko icyo ari cyo cyose cyari kubakanga cyari gutera ikibazo.

Mu 1992, byaje gukabya aho bashatse kongera kwica abatutsi, byaje gutanga agahenge ho gato mu 1993, nyuma mu 1994, ntibyari bigishoboka kujya mu rufunzo, kuko habaye ubwicanyi bukabije, aho babanje kwica abatutsi mbere y’uko barya inka no gusahura imitungo yabo muri rusange. Icyo gihe ibyo kujya kwiturira mu rufunzo ntibyari bigishoboka.

Inkuru dukesha: Izuba Rirashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages