Mu gihe hakorwaga urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza ya Louvain-La-Neuve, IGIHE yegereye Ntaganira Félix, umunyeshuri wiga muri iyo Kaminuza ya UCL (Université Catholique de Louvain) atubwira uko icyo gikorwa kiba buri mwaka mu mpera z’ukwezi kwa kane cyatangiye.
Ntaganira Félex yagize ati : ‘’Kuva jenoside yakorewe Abatutsi yaba, IBUKA-Belgique ikavuka, abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga muri kaminuza ya Louvain-La-Neuve bishyize hamwe, barahaguruka batangira igikorwa cyo kwibuka’’.
Yakomeje avuga ko batangizaga igitambo cya missa basabira ababo bishwe muri jenoside; bagatumiza inararibonye zigatanga ibiganiro, bakareba film y’ikoranyamateka kuri jenoside (documentaires) bagakora ijoro ry’ikiriyo n’imikino yo kwibuka abakinaga imikino itandukanye bishwe muri jenoside n’ubu bahora bibukwa muri iyo kaminuza.
Uyu munyeshuri avuga ko kubera ko abaza kwiga bageraho bakarangiza bagataha bakajya mu kazi gatandukanye, intege zagiye ziba nke, yewe bisa n’ibisinzira gahoro gahoro.
Yongeyeho ati : ‘’Ubwo rero nibwo bene Mbonyumutwa, Matata, Nyetera, n’abandi bapfobya jenoside batwibye umugono . Ubwo film yitwa ’Hôtel Rwanda " yasohokaga batanze ibiganiro muri ino Kaminuza ya UCL bapfobya jenoside yakorewe Abatutsi biratinda. Ubwo twahise twandikira Umuyobozi wungirije wa Kaminuza ushinzwe abanyeshuri tumubaza ukuntu kaminuza ya UCL yahindutse indiri yabapfobya jenoside n’ababfasha.’’
Felix akomeza avuga ko uyu muyobozi yabakiriye mu biro bye avuga ko bitazasubira ndetse abemerera kuzakora ibiganiro bibeshyuza abo bantu, kandi barakozwe ndetse n’abanyeshuri bari bafashije ba Matata babisabira imbabazi.
Aha niho bafashe umwanzuro w’uko buri mwaka ibi bikorwa byo kwibuka bigomba guhoraho mu rwego rwo kwibuka no kwamagana abashaka gupfobya jenoside, hagakorwa ibiganiro bitumirwamo abanyeshuri n’abanyamahanga n’ubuyobozi bwaho batuye n’ubwa Kaminuza ya ULC, kugira ngo bababwize ukuri ku bwicanyi bwagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Ubwo uyu mugoroba wo kwibuka wabaga, Ambasaderi Masozera Robert uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi yahavugiye ijambo, yerekana ko muri iki gihe hari urugamba abantu benshi batazi kandi rukomeye. Agira ati : Abapfobya jenoside bahinduye isura kuko bamwe mu bayihagaritse aribo ubu bifatanya n’interahamwe zasize zimaze abantu bakanemeza ko habayeho jenoside ebyiri ‘’.
Ambasaderi Masozera yakomeje avuga ko bwa mbere bahakanaga ko nta jenoside yabaye babonye ibyo bidafata bati noneho habayeho jenoside ebyiri bakagenda bakabibwira amashyirahamwe mpuzamahanga ndetse n’ubucamanza mpuzamahanga.
Akomeza agira ati : ‘’Uru rugamba rero turimo turwana nimuhaguruke dufatanye kururwana turengera Abacitse ku icumu kuko nibo ba mbere bibabaza bikabagiraho ingaruka zihahamuka’’.
Eric Rutayisire perezida wa IBUKA-Belgique we yavuze ko kwibuka muri za Kaminuza bifite icyo bivuze gikomeye, kandi kwibuka bigira kenshi nkuko bikorwa hano mu Bubiligi ndetse n’ahandi, bifite akamaro kuko umunsi wa taliki ya 7 Mata ntuhagije ngo hibukwe abacu bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, ati : ‘’ahubwo bigomba gukorwa kenshi igihe cyose bishobotse, hakaba n’ibiganiro byerekana ububi bwa jenoside kugirango itazongera kuba ukundi’’.
Habayeho kandi n’ibiganiro byatanzwe na Dr Mukimbiri Jean avuga uko jenoside yatangiye nuko yashyizwe mu bikorwa .
Gishoma Darius ukorera impamyabumenyi y’ikirenga muri Kaminuza ya ULC we yatanze ikiganiro ku ihungabana nyuma y’imyaka 18 Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye.
Giramata Faïna nawe yasomye ubutumwa bwanditswe na Jean-Luc Galabert ku ruhare rw’Abafaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi, ku nyandiko yakozwe na CEC (Commission d’Enquête Citoyenne).
Kuri uwo mugoroba kandi herekanywe filimi y’ikoranyamateka (Documentaire) yitwa « La traversée du génocide » yerekana inzira y’umusaraba w’abarokotse muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Abahanzi barimo Suzanne Nyiranyamibwa, Nyiratunga Alphonsine, Muyango, Julienne Gashugi na Numukobwa Faina bajyendaga baririmba hagati muri buri gahunda indirimbo zijyanye no kwibuka.


















TANGA IGITEKEREZO