Kuwa gatandatu, tariki ya 5 Gicurasi, Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda, Ishami rikora imiti(RBC/ Medical Production Division) ryahoze ryitwa LABOPHAR, riherereye mu muremge wa Ngoma, Akarere ka Huye, ryibutse ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ku nshuro ya gatatu icyo kigo cyibutse abari abakozi bacyo aribo: Buhayiro Alphonse, Kamanda Justin, Muhigana Felix na Nzeyimana Vincent.
Uwo muhango wabimburiwe no kunamira no gushyira indabyo ku rwibutso rwo mu Gahabwa mu Murenge wa Kigembe, Akarere ka Gisagara ahashyinguwe umwe muri izo nzirakarengane ari we Kamanda Justin.
Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Niwemugeni Christine, Abakuriye Ingabo na Polisi mu Karere ka Huye, Intumwa z’Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) n’abahagarariye ibigo bikorera mu Karere ka Huye. Abafashe ijambo bose muri uwo muhango wo kwibuka bagarutse ku gaciro ko kwibuka.
Abitabiriye uwo muhango bashimye uburyo RBC/Medical Production (LABOPHAR) yateganyije urwibutso rw’abari abakozi bayo rwashyizwe ahagaragara hafi y’umuryango aho buri wese winjiye muri icyo kigo ahita abona urwo rwibutso, bakaba barashishikarije n’ibindi bigo kugira urwibutso nk’ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RBC/Medical Production (LABOPHAR), yatanze ubutumwa asaba abantu bose gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda ndetse n’ahandi hose.
Yanahumurije kandi imiryango y’ababuze ababo, anababwira ko RBC/Medical Production Division (LABOPHAR) izakomeza kubaba hafi mu bikorwa byo gukomeza kwiyubaka no kwiteza imbere.
Inkuru dukesha: René MUGIRANEZA


















TANGA IGITEKEREZO