Ku mugoroba wo kuya 4 Gicurasi, mu nzu mberabyombyi y’Ikigo ndangamuco w’u Bufaransa mu Mujyi wa Rabat muri Maroc, habereye igitaramo cyateguwe na Chœur Interculturel de Rabat iyobowe n’umunyarwanda Ishungure Parfait wiga mu ishami ry’ikoranabuhanga mu bijyanye n’itumanaho muri Maroc.
Iki gitaramo cyari kigizwe n’indirimbo z’Ikinyarwanda zizwi ku izina ry’ibihogerere. Cyitabiriwe n’abantu bari hagati ya 200 na 300. Mbere y’uko abari bitabiriye iki gitaramo biyumvira injyana y’umuziki nyarwanda, babanje gusobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mbere, na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nshimiyimana François Xavier wasobanuriye abaraho iby’amateka y’u Rwanda, yibukije abaraho ububabare abazize Jenoside bahuye nabwo, ndetse agaruka ku kuba igihugu cyarasenywe. Ariko kandi yibutsa abari aho ko u Rwanda nyuma yibibazo byose rwari rufite, ubu rwagerageje kurwana nabyo. Ubu rukaba ruri mubihugu byihutisha umuvuduko mu kwiyubaka cyane cyane mu iterambere ry’ubukungu n’imibanire myiza y’abanyarwa.
Ndetse akangurira abanyamahanga bose bari baraho ko igihe cyose bifuza kuza mu Rwanda, bakwishyira bakizana. Ati: “Nabifuza gushorayo imari ko ari kimwe mub ihugu byorohereza abashoramari gukora ibikorwa byabo kandi bikagira umusaruro”.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka, abari aho bakurikiranye indirimbo nyarwanda (ibihogere) zaririmbwaga n’abantu baturuka mubihugu bitandukanye(Maroc, Bénin, Burundi, Congo Brazzaville, Kongo, Gabon, Cameroun,…). Izo ndirimbo zikaba zarahimbwe n’abahanzi b’abanyarwanda b’ababahanga nka Dominiko Ngirabanyiginya (Kyrie),Ruzigamanzi Robert (Harirwa Inganzo),Orchestre Nyampinga (Nishyize mu maboko yawe) n’abandi.
Abari aho bose bashimishijwe n’umwihariko w’umuziki nyarwanda (polyphonie) bashimira abaririmbyi kubw’imbaraga bakoresheje mu kwiga izo ndirimbo z’ururimi batumva bashimira cyane Ishungure wateguye uwo munsi.
Mu busanzwe abanyarwanda biga muri Maroc bajya bahurira hamwe mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko iki gitaramo cyo akaba ari ari ubwa mbere cyari kibaye.


















TANGA IGITEKEREZO