00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: ORINFOR yasuye inafasha imfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Mwizerwa Gilbert

Kuya 11 April 2012 saa 11:35
Yasuwe :

Mu gukomeza gufata abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994, ubuyobozi n’abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) bateye inkunga y’inkoko 100 zizafasha impfubyi za jenoside zo mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga, gukomeza umushinga wabo w’ubworozi bw’inkoko.
Umunyamanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga bwana Gasana Celse, ashima kandi aha ikaze izi ntumwa za ORINFOR , yavuze ko ashimishwa no kubona aho bariya bana bavuye n’aho (…)

Mu gukomeza gufata abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994, ubuyobozi n’abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) bateye inkunga y’inkoko 100 zizafasha impfubyi za jenoside zo mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga, gukomeza umushinga wabo w’ubworozi bw’inkoko.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga bwana Gasana Celse, ashima kandi aha ikaze izi ntumwa za ORINFOR , yavuze ko ashimishwa no kubona aho bariya bana bavuye n’aho bageze.

Yagize ati “twajyaga dusura aba bana hari abavuye mu ishuri kubera ibibazo bitandukanye, tukabafasha kurisubiramo, none ubu hari abarangije kaminuza kandi bose bafite ishyaka ryo kwiyubaka no kwiteza imbere,ibi bimpa icyizere.”

Agaruka ku gikorwa cyo gutera inkunga bariya bana birera bagera ku ijana, mu ijambo ryuje ihumure, umuyobozi mukuru w’agateganyo wa ORINFOR Willy Rukundo, yavuze ko nyuma yo kubasura mu mwaka wa 2009 basanze bakeneye inkunga izabafasha kwiteza imbere mu gihe kirambye maze bashyira hamwe ibitecyerezo bitandukanye basanze umushinga w’ubworozi bw’inkoko bakusanya amafaranga agera kuri miliyoni esheshatu z’u Rwanda yubatswemo inzu yo kororeramo izo nkoko ijana zaguzwe, ibiryo byazo n’ibindi bikoresho bikenewe mu bworozi bw’inkoko.

Willy Rukundo yibukije ko kuvuga amateka ya jenoside uko ari, ari imwe mu nzira izatuma abantu bayigiraho amasomo kandi ikwiye kuvugwa uko iri kugira ngo bihe amasomo abatayizi, abanyamahanga ndetse n’abayipfobya.

Akomeza avuga ko mu gihe Abanyarwanda bazajya batinyuka bakavuga ibyababayeho muri jenoside, n’abicanye bagatinyuka kuvuga ibyo bakoze badaciye ku ruhande, ayo mateka azabera amasomo abana b’u Rwanda bakibyiruka,

Ashimira iyi nkunga Ntigurirwa Alphonse, yagarutse ku nshuro zose igihe nk’iki buri mwaka ORINFOR ibazirikana n’umutima w’ubugwaneza kuko uguteye inkunga aba aguteje imbere.

Iki gikorwa kimaze kuba ngarukamwaka cyatangiye kuva mu mwaka wa 2009 hagamijwe gufasha bariya bana birera ubwo cyabasuraga mu gihe cy’icyunamo kikabaha ibiribwa, nyuma yaho kigasanaga kigomba kubaha inkunga izabafasha mu gihe kirambye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages