Huye - Umurenge wa Karama ni umwe mu mirenge yaguyemo Abatutsi benshi mu 1994. Ku nshuro ya 18 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa gatandatu tariki 21 Mata hashyinguwe imibiri 25 y’Abatutsi.
Uyu murenge wa Karama ubarurwamo ibihumbi mirongo itandatu na birindwi by’abahasize ubuzima mu 1994. Uwatanze ubuhamya yavuze ko bagiriwe ubugome ndengakamere.
Mu muhango wo kunamira abazize Jenoside, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yashimiye abaturage batuye uwo murenge kubw’amakuru batanze hakabasha kuboneka imibiri 25 ari nayo yashyinguwe kuri uwo munsi, uyu muyobozi yakomeje gusaba anashimangira ko umuco wo gutanga amakuru nk’ayo wogera mu Banyarwanda.
Abaturage ba Karama bakomeje gusaba ko urwibutso rwaho rwaba urwibutso rwiza ntirubibe nk’irimbi bityo uhahingutse wese agasobanukirwa n’ibyahabereye mu 1994, aha basabye Umuryango Ibuka ndetse n’undi wese ko yatanga umusanzu kugira ngo ibyo bigerweho.
Agahinda amarira guhungabana ni bimwe mu byaranze ishusho y’uwo munsi, uwari aho wese yahitaga abona ko imitima y’abari batuye Karama yashegeshwe cyane na Jenoside.
Uhagarariye Ibuka ku rwego rw’igihugu yashimiye cyane Umuyobozi w’Akarere ka Huye ubwitange agira mu kazi ke, aha yanasabye cyane urubyiruko kongera ingufu mu bikorwa bikumira bikanarandura burundu imizi ya Jenoside.
Ati: “Abacitse ku icumu bakwiye gukorera hamwe babicishije muri za komite zibahagarariye ikindi kandi mwa babyeyi mwe mushimangire ibiganiro bikumira Jenoside mu ngo zanyu.”
“Karama n’ubwo bitazwi na benshi niyo yaguyemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside, ibi rero twe abanyakarama nitwe dukwiye kubikwirakwiza hose tukabivuga tugahamya ho amateka y’aha bakayamenya,” ibi ni ibyatangajwe na Antoine Mugesera uhagarariye ababyeyi bacitse ku icumu.
Uwari umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, mu ijambo rye yagize ati:”U Rwanda rwarapfuye rurazuka none ubu ntirugipfuye”.
Karama ibarurwamo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku bihumbi cumi na birindwi.


















TANGA IGITEKEREZO