00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Ntidukwiye kwibuka abapfuye gusa ngo twibagirwe abamugaye"

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 April 2012 saa 01:46
Yasuwe :

Kuwa 12 Mata 2012, abanyeshuri biga ku ishuri Rikuru ryigenga ry’Abalayiki b’Abadiventisiti rya Kigali (INILAK) bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu (AERG), basuye abasirikare bamugariye ku rugamba, aho bagize, bati :“Twibuke abazize Jenoside yakorewe Abatutsi tutibagiwe abamugaye baharanira kutubohora”.
Ibyo bakaba babikoze nyuma yo kuba banaherutse gufasha umupfakazi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa (…)

Kuwa 12 Mata 2012, abanyeshuri biga ku ishuri Rikuru ryigenga ry’Abalayiki b’Abadiventisiti rya Kigali (INILAK) bibumbiye mu muryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu (AERG), basuye abasirikare bamugariye ku rugamba, aho bagize, bati :“Twibuke abazize Jenoside yakorewe Abatutsi tutibagiwe abamugaye baharanira kutubohora”.

Ibyo bakaba babikoze nyuma yo kuba banaherutse gufasha umupfakazi wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, Akagari ka Nyagatovu, Umudugudu wa Nyagatovu, bakamwubakira bakanamugabira inka.

Uhagarariye abanyeshuri muri INILAK, yavuze ko basuye abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu muri 1994, mu rwego rwo kubagaragariza ko hariho icyizere cyo kubaho kandi babashimira ibyo bakoze,ati:“Twabasuye tunifatanya nabo mu gikorwa cyo kuvungura ibigori bahinga, tuganira nabo kandi twabigiyeho byinshi bijyanye n’ubuzima”.

Uhagarariye abandi mu muryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu (AERG), Joseph Karinijabo, yavuze ko barenga abanyeshuri 800, bityo baba abarangije cyangwa abacyiga, bakaba batekereje bagendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, basanga ibyo bakora byose bikwiye gushingira ku kwita ku batanze ubuzima bwabo abandi Banyarwanda bakarokoka.

Umuhuzabikorwa wa Koperative y’Impuwe ifatanije n’ingabo z’igihugu, Ndikubwimana Geoffrey, yavuze ko Koperative yabo igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 53 bafite ubumuga butandunye harimo ubumuga bwo kutabona, gucika amaguru, amabako ndetse n’abahora baryamye batabasha kubyuka.

Ndikubwimana yavuze ko bamaze kwigirira icyizere, kuko bafite icyo bakora, kandi hari n’abantu babitaho, ati: “Ndashimira abanyeshuri ba INILAK bacitse ku icumu, kuba baduha agaciro”.

Inkuru dukesha: Izuba Rirashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages