Muhawenimana Vestine, ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Nyarubuye, Akarere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba avuga ko imibiri izashyingurwa mu cyubahiro ari 13 bakuye mu mpande zitandukanye, ikazashyingurwa kuwa 14 Mata 2012.
Abarokotse Jenoside bo muri Nyarubuye batangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko tariki ya 14 ari bwo Abatutsi b’aho batangiye kwicwa.
Muhawenimana Vestine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Nyarubuye yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko nyuma ya Jenoside abaturage babanye neza kandi mu gihe cy’icyunamo nta muntu ujya uhohoterwa.
Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na Theopista Mukanoheli visi Perezida wa mbere wa Ibuka mu Murenge wa Nyarubuye avuga ko abacitse ku icumu batabayeho nabi ati“Leta igerageza kudufasha”.
Mukanoheli avuga ko mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye hashyinguwe imibiri isaga ibihumbi 51 akaba yaravuze ko muri Nyarubuye habereye ubwicanyi bw’indengakamere.
Mukanoheli avuga ko i Nyarubuye kera abantu babanaga neza nta macakubiri n’ubwo hari bake bakoranaga n’interahamwe, ku buryo no mu gihe cya Jenoside abaturage b’aho bari banze kwicana mu gihe i Rukira n’ahandi ubwicanyi bwari bwatangiye.
Uwahoze ari Burugumesitiri wa Rusumo, Mucumbitsi Sylvestre yaje gukoresha inama abwira abaturage ugomba kwicwa uwo ari we ni bwo yatangaga urugero yica umututsi umwe. Mukanoheli yagize ati: “Iyo batagira ubigisha ntihari gupfa benshi.”
Mukanoheli avuga ko interahamwe yitwa Simba yishe Abatutsi akoresheje ubugome bukabije kuko yotsaga impinja n’abantu bakuru akarya imitima yabo. Mukanoheli wacitse ku icumu i Nyarubuye asaba ko abazi aho ababo bashyizwe kuhavuga kugira ngo babashyingure mu cyubahiro kuko buri gihe bimutera agahinda.
Inkuru dukesha: Izuba Rirashe


















TANGA IGITEKEREZO