00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Prof. Dusingizemungu avuga ko ibikorwa byo kwibuka bifasha abacitse ku icumu

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 7 April 2012 saa 05:00
Yasuwe :

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wabeye kuri Stade Amahoro mu gikorwa cyo gutangiza ku nshuro ya 18 ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda Prof. Dusingizemungu Jean Pierre Perezida wa IBUKA yavuze ko kwibuka bifasha Abacitse ku icumu gutera indi ntambwe. Dusingizemungu avuga ko uko ibihe byagiye bisimburana, abacitse ku icumu bagiye barushaho kwiyuba no gukomera, ibyo bikagaragazwa n’uko hari ibintu bitandukanye bagezeho. Aha avuga ko abari (…)

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wabeye kuri Stade Amahoro mu gikorwa cyo gutangiza ku nshuro ya 18 ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda Prof. Dusingizemungu Jean Pierre Perezida wa IBUKA yavuze ko kwibuka bifasha Abacitse ku icumu gutera indi ntambwe.

Dusingizemungu avuga ko uko ibihe byagiye bisimburana, abacitse ku icumu bagiye barushaho kwiyuba no gukomera, ibyo bikagaragazwa n’uko hari ibintu bitandukanye bagezeho.

Aha avuga ko abari bakiri bato bashoboye kujya mu mashuri bakiga ndetse bamwe bakaba bageze kure amashuri abandi nabo baka bakora bakiteza imbere bakora imirimo itandukanye umunsi ku wundi.

Perezida wa IBUKA avuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu mu mwaka ushize bwagagaraje ko kwibuka bifasha abacitse ku icumu gutera intambwe mu guhangana n’ingaruka za jenoside.

Ati: “Igihugu kibinyujije muri Komisiyo yo Kurwanya Jenoside cyakanguriye kuryo bugaragara abantu bo mu nzego zinyuranye kwitabira ibikorwa byo kwibuka, ibi bikaba byubaka abacitse ku icumu ariko nako bituma umuryango nyarwanda wisana”.

Dusingizemungu avuga ko kugeza ubu hari ibimaze gukorwa mu nzengo zitandukanye, ndetse akaba yashimiye Leta idahwema kwita ku bacitse ku icumu.

Ati: “Abana 39,418 bafashijwe n’ikigega cya FARG kwiga amashuri yisumbuye, abamaze kurangiza kaminuza ni 4339 naho abarimo kuyiga muri iki gihe ni 5,812, abacitse ku icumu batishoboye bubakiwe amazu bagahabwa amacumbi bagera ku 40,187, abishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ni 164,000 naho abahabwa inkunga y’ingoboka bagera ku 23,360, ubu kandi abacice ku icumu batishoboye barahabwa inka, bakagenerwa n’ubundi bufasha buhoraho bw’igihe kirekire kugirango bakomeze biyubake.”

N’ubwo bimeze gutya ariko ngo haracyari imbogamizi zimwe na zimwe zirimo kuvuza abacitse ku icumu bafite indwa zidasanzwe zikomoka kuri Jenoside itaranozwa neza, amategeko agena isozwa ry’inkiko gacaca nayo ngo ntaranozwa neza ndetse ngo n’imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu iracyafite amikoro macye.

Aha yasabye Perezida wa Repubulika gukomeza kubasha nk’uko ndo adahwema kubumva igihe cyose bamwiyambaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages