Kuwa Gatanu tariki 13 Mata 2012, mu rwibutso rwa Musha mu Karere ka Rwamagana hashyinguwe imibiri 192 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga abandi ibihumbi 18 319 bari basanzwe bashyinguye muri uru rwibutso.
Uyu muhango wo guha icyubahiro abantu 192 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari bashinguwe ku buryo butabahesheje agaciro witabiriwe na Minisitiri w’umutekano w’igihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Uwimana Nehemie, ubuyobozi bw’ingabo wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Muri rusange imibiri 192 yashyinguwe igizwe ahanini n’imibiri 132 yavuye mu Murenge wa Munyiginya, n’indi yagiye iva mu mirenge ya Fumbwe, Mwurire na Nzige, bivuze ko ubu urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Musha rushyinguyemo imibiri ibihumbi 18 52.
N’ubwo uru rwibutso ariko rumaze kugira umubare mu nini w’imibiri irushyinguyemo, bamwe mu bacitse ku icumu basanga hakiri byinshi bikenewe kugira ngo rurusheho kuba rwiza no kugaragara nk’ahantu h’icyubahiro, muri byo harimo kurwubakira no gushaka uburyo hagaragazwa amateka n’imyirondoro y’abarushyinguyemo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagan,a Uwimana Nehemie yatubwiye ko ibibazo abarokotse bibaza binahangayikishije Akarere, ariko ashimangira ko ku bufatanye na Minisitiri Musa Fazil Harerimana wabemereye ubuvugizi bagiye gukora uko bashoboye byibura muri 2013, uru rwibutso ruzabe rusakaye kandi hari inzu ishobora kuzabika amateka n’imyirondoro by’abashyinguye muri uru rwibutso rwa Musha.
Ati:”Nibidashoboka tuzagenda tubikora buhoro buhoro icyiciro ku cyiciro mpaka tubirangije.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo iki cyumweru cy’icyunamo gisoje, ibikorwa byo gufasha abarokotse kwiyubaka bigikomeje ahanini hibwandwa ku kubonera amacumbi abacitse ku icumu batishoboye no kuboroza by’umwihariko yemeza ko 86 basigaye batarubakirwa nabo bizaba byararangiye muri 2013.
Uwimana yasabye Abaturage b’Akarere ka Rwamagana baba bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyishyira hasi itegeko ribahana ritarabageraho, kandi n’abafite amakuru y’aho imibiri yaba ikiri barasabwa kuyatanga kugira ngo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bose basubizwe agaciro bambuwe.
At:”Abantu ntibumve ko birangiye ahubwo bakwiye gukomeza gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside cyane cyane abatishoboye.”
Minisitiri Harerimana we yasabye abarokotse kuba intwari, bagakomeza kwiyubaka banakora amakuru n’amateka bazabwira ababo bitabye Imana.
Abatuye Umurenge wa Musha uru rwibutso ruherereyemo ariko bananenzwe kuba batibwiriza kurukorera isuku ahubwo ugasanga birindirizwa banyiri imibiri irushyinguye bamwe baba banaturuka kure.
Muri uyu muhango hanagaragaye mo ibibazo by’ihungabana nk’uko bikunze kugaragara mu gihe cyo kwibuka ariko abo byagaragaragaho bahitaga bitabwaho n’abajyanama mu by’ihungabana bafatanije n’abaganga.


















TANGA IGITEKEREZO