Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatandatu tariki ya 7 Mata 2012 nibwo Abanyarwanda bari hirya no hino mu gihugu ndetse ni hirya no hino ku isi batangiye imihango yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abanyarwanda bo muri Amerika y’Amajyarugu (Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Canada) nabo bakomeje kwitegura kwibuka mu gikorwa mu mihango iba kuri uyu wa 7 Mata n’ejo ku wa 8 Mata.
Mu kiganiro twagiranye n’Umuhuzabikorwa w’iki gikorwa cyo kwibuka Yvette Nyombayire Rugasaguhunga yadutangarije ko uyu muhango uri bubere i Washington DC uza kwitabirwa n’abantu batandukanye.
Ati: "Turimo kwakira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baturutse mu bice bitandukanye by’isi: Afurika, u Burayi, ndetse na mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe bw’Amerika na Canada."
Muri uyu muhango uhuza imbaga y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu rwego rwo kwibuka Abanyarwanda basaga miliyoni bishwe mu minsi 100, abahateraniye baravuga ko bashaka kwibutsa umuryango mpuzamahanga gufata ingamba zatuma amahoro asakara ku isi hose.
Yvette Rusaguhunga ati: “Byumwihariko turasaba isi yose kudufasha gukurikirana abakurikiranwaho ibyaha bya Jenoside ndetse no kurwanya abahakaba jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gufasha abarokotse mu kwiyubaka.”
Akomeza avuga ko Abanyarwanda bo muri Amerika bishimiye intambwe imaze guterwa nk’umuryango nyarwanda uba muri Amerika y’Amajyaruguru, ikomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye, nko gutegura imihango yo kwibuka y’uyu mwaka byakozwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Canada.
Ku birebana n’uko abanyamahanga bafata ibikorwa nk’ibi byo kwibuka Rugasaguhunga yagize ati: “Abanyamahanga bashishikariye kumva amateka yacu mu ijwi ry’abarokotse”.
Uretse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bari mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 18, muri Suwedi, mu Bubiligi ndetse n’ahandi nabo bakomeje ibikorwa nk’ibi tukaba tuzakomeza kubibagezaho.


















TANGA IGITEKEREZO