00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Ubucye-L’Aube", Filime nshya ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 7 April 2012 saa 09:09
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwibuka abe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Trésor Mukunzi yakoze filime yitwa "Ubucyeye - L’Aube" ivuga ku buzima bw’uwacitse ku icumu nyuma ya Jenoside.
Mu kiganiro na IGIHE, umuhanzi Mukunzi avuga ko iyi filime ye, yatwaye amafaranga akabakaaba miliyoni enye, yayihimbye ngo kugira ngo yibuke abazize Jenoside. Avuga ko igihangano cye cya mbere cyagombaga kuvuga kuri Jenoside.
Yagize ati:”Nashakaga ko Filime ya mbere iba kuri Jenoside, nashatse kuvuga (…)

Mu rwego rwo kwibuka abe bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Trésor Mukunzi yakoze filime yitwa "Ubucyeye - L’Aube" ivuga ku buzima bw’uwacitse ku icumu nyuma ya Jenoside.

Mu kiganiro na IGIHE, umuhanzi Mukunzi avuga ko iyi filime ye, yatwaye amafaranga akabakaaba miliyoni enye, yayihimbye ngo kugira ngo yibuke abazize Jenoside. Avuga ko igihangano cye cya mbere cyagombaga kuvuga kuri Jenoside.

Yagize ati:”Nashakaga ko Filime ya mbere iba kuri Jenoside, nashatse kuvuga ko igihangano cyanjye cya mbere kizaba kivugakuri Jenoside ni mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside.”

Mukunzi avuga ko muri iyi filme n’ubwo yibanda cyane kuri Jenoside, hanarimo ubundi butumwa buvuga ku bworoherane, amahoro, iterambere, kugira neza n’ubundi.

Uyu muhanzi avuga ko iyi fillime yatangiye kuyandika kuva mu 2004 ariko agakomeza guhura n’imbogamizi z’ubukene.

Nyuma yo guhura na Claude Niyibizi, umuterankunga we kuri iyi filime, nibwo yabashije guhita ashyira ahagaragara iyi filime ye ya mbere ateganya kuzereka Abanyarwanda muri Mata nyuma y’icyumweru cy’icyunamo.

Incamake y’iyi filme

Nyuma yo kurokoka ubwicanyi bwakorewe abatutsi mu 1994, Roland yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 ahunze. We ubwe yiboneye urupfu rwa se ariko ntazi neza niba nyina akiriho. Godeliva nawe ntazi neza urupfu rw’umwana we ubwo bazaga kwica umuryango we muri rya joro… Gusa we yarokotse kubwo kugirwa umucakara w’imibonano mpuzabitsina n’abishe umugabo we.

Kuri ubu abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Kubw’amahirwe ariko, umuhungu we Roland yaje guhurira ku bitaro na nyina. Nyuma y’igihe gito nyina yitaba Imana atamubwiye impamvu bishe se n’impamvu we yarokotse barashakaga kwica umuryango we wose. Roland ubu asigaye wenyine arakora ibishoboka byose ngo amenye ukuri ku byabaye ku muryango we… Abana n’abamwiciye se bakanaroga nyina mu mitungo yase ariko ntabizi…"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages