00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bwa Karangwa Félix warokokeye mu materasi y’icyayi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 7 April 2012 saa 03:51
Yasuwe :

Nitwa Karanga Felix, bakunda kwita Gakwisi, ku itariki 13, 14 Fulgence Nsengumuremyi wari Burugumesitiri wa Komini Gisuma yafashe “mikoro” n’imodoka ya Komine, avuga ngo ntihagire uwongera kwica umuntu. Noneho aho twari turi mu bihuru twese tuvamo, kuko twumvaga amahoro yabonetse.
Ndabyibuka nari ndi ahantu hitwa kwa Kanyamahanga, hasi mu mubande w’umusozi, bemeye ko njya mu nzu, noneho, bwacya bakavuga bati babadutwikiraho nimujye mu bihuru.
Umukobwa wabo arambwira ati nkawe uracyari (…)

Nitwa Karanga Felix, bakunda kwita Gakwisi, ku itariki 13, 14 Fulgence Nsengumuremyi wari Burugumesitiri wa Komini Gisuma yafashe “mikoro” n’imodoka ya Komine, avuga ngo ntihagire uwongera kwica umuntu. Noneho aho twari turi mu bihuru twese tuvamo, kuko twumvaga amahoro yabonetse.

Ndabyibuka nari ndi ahantu hitwa kwa Kanyamahanga, hasi mu mubande w’umusozi, bemeye ko njya mu nzu, noneho, bwacya bakavuga bati babadutwikiraho nimujye mu bihuru.

Umukobwa wabo arambwira ati nkawe uracyari muto, wuriye muri iyi avoka ukagenda ukicara muri ayo mashami ntacyo waba Interahamwe ziri guhiga mu bihuru hakurya, ntabwo zaza kukubona. Mukuru wanjye wari umwarimu witwaga Mporanimigabo Stratoni, nawe twari twararanye ahongaho.

Ndamwibuka bamwishe asigaranye amasogisi, inkweto bazimwambuye

Wa mukobwa wari umaze kumbira ngo njye mu giti yaramubwite ati: ”Nkawe wanjya muri kariya gatovu ukihishamo, nibagera hani ntibakubona”. Ubwo byari ukutwikiza ngo tuve mu nzu yabo bataza kuyibatwikiraho.

Uwo munsi, mukuru wanjye Sitaratoni ntiyawurengeje, igitero cyari guhiga hakurya, hari harimo umugabo witwa Alexandre (yarahunze ntiyagaruka), yatumye umwana wo kwa Birara, ati genda urebe hariya hakurya ndabona ikintu kimeze nk’umuntu, ari wa mwarimu arimo kuvuga.

Njye nari nikinze mu bibabi by’avoka ntiyambona. Hahise haza mwana, ariko hari undi musore wari muri urwo rugo wari ubyirutse, araza ahagarara munsi y’icyo giti, akajya akomera avuga ngo nimubatange nimubatange.

Ni ukuvuga ngo ni uburinzi ahari Imana yari impaye, kuko nta wari kuza gushakira ahantu umuntu ari kuvuza induru ngo nimubatange, icyo giti ntawigeze akigeraho.

Ariko uwo mugabo Alexandre agakomeza avuga ati nduzi umuntu, ati mukomeze mubabike sha, ikibuga cy’indege bamaze kugifata, none namwe muri kubabika. Noneho umwana, agiye kumugeraho, wa musore uri munsi y’icyo giti narimo, aramumama, umwana asubirayo.

Ashobora kuba yarasubiyeyo akavuga ati mbonye umuntu.
Noneho wa mwarimu, kubera ubwoba, haruguru gato hari icyayi cye, sinamenye ukuntu yakizamukiyemo akambakamba, ahinguka mu itongo rye haruguru, noneho cya gitero kizenguruka haruguru hari akagezi, bakubitanira iwe mu itongo. Yaraye apfuye iryo joro.

Noheho jyewe, biba bitangiye guhinduka, bati uwo bazajya basangana umuntu nawe bajye bamwica. Ba bantu nabo baramenesha, ntangira kujya mu cyayi i Shagasha, nkavayo nijoro. Hari umusaza Data wacu wari ufite ubumuga bwo kutabona, witwaga Tobi, nkaza kumena nijoro nkajyayo.

Yari afite umukecuru w’umuhutukazi utarahigwaga, n’uko basenya inzu y’amabati yari ihari, bavuga ko basenyeye uwo musaza w’umututsi cyakora basize iy’ibyatsi, ngo uwo muka Tobi ni umuhutukazi, ni mushiki wabo ntibamusenyera. Najyagayo nijoro, nkajya gusaba ibiryo nkisubirira mu cyayi hariya hakurya muri “Coopté”.

Nabaye muri ubwo buzima, hashize nk’icyumweru, baza guhiga mu cyayi hariya hakurya ahitwa i Shagasha. Baraza baturuka hepfo gato, bazamuka mu ishyamba rihari bavumburamo abagore, n’abana bati nimubabaze aho abagabo babo bari.

Barababwiye bati: “Nimuzamuke muri iki cyayi murimo”. Baba bavumbuye umwe, bakamukubita ubuhiri numva, (nari haruguru mu cyayi). Bavumbuye undi, bahita bavuga bati: “barimo bose, ahubwo noneho nimuze tubereke”.

Noneho bafata ikipe y’abahigi n’imbwa

Uwari ubayoboye yaravuze ati: “ati noneho buri muntu najye mu iterasi. Mwese mukore ku buryo hatagira n’umwe uducika, barimo benshi”.

Ndabyumva, ahantu nari ndyamye ndabyuka. Ndenga iterasi rimwe, ndenga irya kabiri, nihagika mu mbuto. Noneho bateye umuntu ku wundi umuntu ku wundi, abandi bajya hakurya kureba ko ntawusohoka ngo bamugote. Barangije bagenda igihiriri (ni abaturage bari baratojwe, kuko bari bafite n’ibikoresho bahawe, bajyaga bajya kwiga imbunda, i Mwezi muri Karengera), bazana imbwa, zikinjiramo zigahiga.

Noneho uwari ungeze iruhande yunama nko hejuru yanjye arunguruka aho, ubwo nari ndyamye, asa n’untwikiriye, mbese yabaye nk’umpishe, kandi ari jye arimo gushaka, n’icumu rishinze iruhande rw’urukweto nari nambaye.

Noneho ndakomeza ndaceceka, nti aranyica ariko ntavuze ngo ndi hano. Anyubararaho, umutima urahagarara. (Ibi bavuga ngo ubwoba, umuntu agera aho akabyibagirwa. Igihe kiragera ukaba nk’ikinya, ukamera nk’uwapfuye kuko nko mu minota itanu anyubaraye hejuru, umutima ntiwateraga).

Kera kabaye, mbona amvuyeho, ateye intambwe, mbona bagiye igihiriri, mbona barambutse. Byari bibaye nk’I saa kumi n’ebyiri. Ndavuga ngo ubu ntabwo mpfuye, cgangwa bashobora kuba banyishe ariko ntazi uko bapfa, ariko nakikanda nkumva ndi muzima niko kuvamo njya gusaba ibiryo kwa Tobi.

Ku munsi wa gatatu ya mirambo bamaze iminsi bishe iba itangiye kunuka

Uko ntambutse nkatambuka simbuka, isazi ituma. Noneho nigira inama nti icyayi cya “coopté”, kirimo imirambo imaze kuboreramo. Iwacu natwe dufite icyayi, wenda ho hari imirambo micye reka nsubireyo.

Nafashe ingamba zo kugaruka mu giturage mu cyayi cy’iwacu. Mama na bashiki banjye bari batarapfa. Ndi mu cyayi Mama na bashiki banjye baza gukura ibijumba hafi y’aho ngaho. Ndavuga nti wenda ni interahamwe zaje gushaka ibijumba. Ariko ntega ugutwi, nza kumva ijwi rya mama ndarimenya.

Noneho nkajya nzamuka, nkubura umutwe buhoro, mbona niwe na mushiki wanjye nta bandi bahari. Noneho nzamura umutwe buhoro ndabiyereka. Barandebye baririra icyarimwe, ariko nari narahindutse nk’inyamaswa.

Bati uracyariho nti ndacyariho. Bati rero subirayo hatagira ukubona, turateka ibijumba niturangiza mushiki wawe arabikuzanira, ubirye wenda bazakwice umaze kubirya.
Bateka barabinzanira, bati “n’ejo nitugira amahirwe yo kuramuka tuzagaruka”. Iryo joro bahise babatwikira muri bari barimo.

Naje kubimenya mvumbutse mu gihuru ngiye kwa Tobi. Niwe wambwiye ati babatwitse. Ndavuga nti rero abantu barashize, n’abanzaniraga ikijumba babatwikiye mu nzu.

Nari mfite mushiki wanjye i Kamembe washatse ku muhutu, hari n’undi nawe wari aho bita i Kabutembo hafi y’ikivu numva ibyo ari byo byose nta kibazo bagombye kuba baragize. Ndavuga nti reka njye kubabikira abantu b’iwacu ko bashize nindangiza nirohe mu Kivu.

Nabyutse saa munani, ngarayo saa kumi n’imwe za mu gitondo. Njya mu nzu kuri 27 z’ukwa kane, mvamo kuri 17 z’ukwa karindwi.

Ndibuka ko kuri 17 z’ukwa karindwi, Muramu wanjye (umugabo wa mushiki wanjye) yaje kumenya ko bariyeri yo ku Rwahi, ku mashuri ya gatorika, nijoro bajya bayimukaho bakamanuka epfo, ahareba ku Nkanka; aravuga ati tuzazindukana, iyo bariyeri kuko itakiriho, tuzanyura i Kamembe tuzagera kuri sitade, ku bw’Imana ntacyo uzaba.

Saa kumi n’imwe zibura turabyuka dusanga ya bariyeri koko ntiriho, turakomeza i Kamembe, ngiye kubona mbona tugeze kuri sitade. Ngeze kuri sitade baranyakiriye, bambwira ko bazanjyana i Nyarushishi aho abarokotse bari bagiye. Bangejejeyo i Nyarushishi mu Nkambi kuri 17 z’ukwa karindwi, tuhava batugaruye kudusubiza mu byacu mu kwa 11 kwa 94.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru Icyireze numero 17 cyo muri Gashyantare 2012


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages