Abana b’Abanyarwanda bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyangwa se abari bakiri bato cyane mu gihe yakorwaga, uko bagenda bakura baba bakeneye kumenya ukuri ku byabaye muri iyo Jenoside.
By’umwihariko muri iyi minsi y’icyunamo, hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abana bumva mu bitangazamakuru bitandukanye amakuru ndetse n’indirimbo bijyanye n’iyo Jenoside ku buryo baba bakeneye guhabwa ibisobanuro bihagije kandi bijyanye n’imyumvire yabo.
Ababyeyi bafite abana bato usanga bibaza uko basobanurira abana Jenoside yakorewe Abatutsi abandi bagahitamo kuzimya ibitangazamakuru (Radiyo cyangwa Televiziyo) mu rwego rwo kurinda abana kumva ibintu biteye ubwoba byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abandi bakabura ibisubizo baha abana ku bibazo baba babaza. Abo babyeyi ugasanga baribaza bati “ mubwire iki, ndeke iki?”
Ni muri urwo rwego twaganiririye n’abahanga mu mitekerereze bafite inararibonye mu buzima bwo mu mutwe batanga inama zafasha babyeyi uko baganiriza abana muri iyi minsi y’icyunamo.
Impamvu ugomba kuganiriza umwana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abana uko bagenda bakura by’umwihariko abatangiye kuba ingimbi(teenagers) baba bakeneye kumenya amakuru menshi ajyanye n’umuryango we ndetse n’igihugu kuko aba ageze mu rugero rwo kubaka identite (identity) cyangwa se akeneye kugira abo yisanisha nabo.
Usibye ingimbi ariko, n’abana bato bakenera kumenya ayo amakuru aho usanga babaza bati “ese papa mukuru aba he?” kuki twebwe tutajya mu biruhuko kwa ba aunt na uncle? Kuki wa mwana twigana atagira tanté? N’ibindi bibazo abana baba bibaza cyangwa babaza ababyeyi.
Dr. Naasson Munyandamutsa yagize ati: "Abana bakeneye kumenya nkuko bakeneye kugaburirwa, ariko ntawe ugaburira umwana we ibyaribyo byose, abanza kumutegurira neza akamenya ibimukwiye uko bimeze nuko bingana.”
Ni ukuvuga ko buri mwana hakurikijwe urugero rw’imyaka afite agomba gusobanurirwa ku buryo abyumva kandi akabwirwa ukuri.
Ingaruka zo kutabwira umwana ukuri
Iyo umwana atabwiwe ukuri biramwangiza nk’uko Chaste Uzabumugabo inzobere mu buzima bwo mu mutwe abivuga, ati: "Kwima umwana ukuri ni ukumwangiza, kuko n’ubundi arabimenya ashobora kubimenya neza cyangwa nabi, rero kumuhindura nyuma byakugora.”
Ibyo kandi byashimagiwe na Dr. Naasson aho avuga ko iyo abana batahawe amakuru bakeneye, bihimbira ayabo. Yabivuze muri aya magambo ati: “Abana bagomba kumenya, kuko iyo ubakinze ukuri bubaka ukwabo kuri bitewe n’amarangamutima yabo (feelings) cyangwa se ibyo bumva, abana ntago bashobora kubaho hari icyuho, baracyuzuza bakacyuzurisha ibitari byo neza bishobora no kubagiraho ingaruka. Urugero: Niba mbabaye umwana agomba kumenya ikimbabaje."
Ni nde ugomba gusobanurira abana ?
N’ubwo mu mashuri hashobora gutangwa inyigisho ijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano ya mbere iri ku babyeyi, Dr. Naasson yabivuze muri aya magambo ati: “umubyeyi afite inshingano yo kumenya ukuri agomba kuvuga, igihe agomba kukuvugira n’uburyo agomba kukuvuga”.
Mu kuganiriza abana rero hari ababyeyi bibaza bati “ese ndamubwira iki ndeke iki ?” akaba ari naho bahera babiharira mwarimu. Ariko Mu kiganiro twagiranye na Chaste yagereranije kuganiriza abana amateka nk’izindi science zose. Yavuze ko nkuko utatangira kwigisha umwana imibare ngo uhere kuri algèbre ni ko n’umwana utatangira kumuganiriza Jenoside yakorewe abatutsi ngo umubwira byose icyarimwe.
Umubyeyi rero agomba gutangira hakiri kare (umwana akiri muto)kandi akurikije imyaka n’imyumvire y’umwana ariko akamubwira ukuri kuburyo azakubakiraho mu gukomeza gusobanura ibindi azakomeza kumubwira uko umwana agenda akura.
Abana rero bazakomeza kubaka igihugu niyo mpamvu bagomba kubwirwa ukuri ku mateka y’igihugu cyabo. Ikindi ni uko ababyeyi bagomba kwitwararika gusobanurira abana Jenoside yakorewe Abatutsi batabacengezamo urwango cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside.
Inkuru dukesha: agasaro.com


















TANGA IGITEKEREZO