Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Gicurasi, Umujyi wa Kigali wibutse abari abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali(PVK) n’Amakomini yari ayigize bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwo muhango ukaba wabanjirijwe no gushyira indabyo kumva no kunamira Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Gisozi, nyuma hakaba habaye urugendo kuva ku ishuri rya St Andre kugera muri Stade ya Kigali i Nyamirambo aho abari bitabiriye uwo muhango bakoze ibikorwa byo kwibuka.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidele akaba yashimiye abitabiriye uyu muhango yagaragaje ko uyu ari umwanya wo kwibuka uko abari Abayobozi ba Perefegitura y’Umujyi n’Amakomini yawo baza kutagira uruhare muri Jenoside abibukwa uyu munsi baba batarapfuye ndetse n’abaturage n’Umujyi muri rusange, yagize ati: "Uyu munsi dufite inshingano zo kwandika amateka kugira ngo ibyabaye bitazibagirana kandi tubone naho duhera turwanya ikindi kintu cyose cyakongera gutuma Jenoside iba".
Yasabye kandi ko mu gihe twibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside tugomba no kwibuka abamenye amaraso kugira ngo igihugu kibohorwe ndetse bakanagira n’Abatutsi bandi barokora.
Yasabye abayobozi b’uyu munsi kuba imbarutso yo kurwanya Jenoside bagaharanira Ubuyobozi bwiza batozwa uyu munsi. Yihanganisha imiryango yabuze ababo bakoreraga Umujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Umuco na Siporo wari n’Umushyitsi Mukuru muri iyo mihango akaba yagaragaje ko nubwo uyu ari umwanya w’agahinda ariko dukwiye no kwishima kuko uwishe abo twibuka atekereza ko hazongera kubaho umwanya wo guha agaciro abo bashinyaguriye, yashimiye kandi abaturage b’Umujyi wa Kigali uko bitabira ibikorwa byo kwibuka kandi bitanga n’icyizere no ku bandi banyarwanda bo hirya no hino mu gihugu kuko n’ubundi usanga mu bikorwa byinshi Umujyi uba imbarutso bikanakwira ahandi, yibukije ubugome bw’Abayobozi bari aba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali cyane cyane Umuyobozi wawo Renzaho Tharcisse ku ruhare yagize rwo gukangurira abaturage b’Umujyi kwica abatutsi.
Yongeye gusaba kandi ko mu kwibuka nanone hakwiye kwibukwa n’abasigaye impfubyi, abapfakazi mu rwego rwo gukomeza kubaba hafi no kubafata mu mugongo yizeza abari aho ko gahunda zo kwibuka zitazigera na imwe zihagarara kuko ziri mu bituma dukomeza gutera imbere kandi tunashaka umuti urambye.
Uretse Minisitiri w’Umuco iki gikorwa kikaba cyari cyitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Visi Perezidante w’Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, abasenateri, adadepite, Abayobozi b’ Uturere tugize Umujyi wa Kigali.
Kugeza ubu Umujyi wa Kigali ukaba umaze kumenya Abatutsi 32 bishwe muri Jenoside bawukoreraga.


















TANGA IGITEKEREZO