Ku cyumweru tariki ya 13 Gicurasi, abarokokeye mu Murenge wa Rwaniro akarere ka Huye bibutse ku nshuro ya 18, ababyeyi, abana, inshuti n’abavandimwe bahaguye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu ijambo ry’ikaze ku ry’uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Rwaniro yagarutse ku bunyamaswa buvugwa bwakorewe abanyarwaniro, ibibazo basigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’umushinga wo kubaka urwibutso mu rwego rwo guhesha agaciro abakambuwe n’abagome.
Dr. Juru nawe ukomoka i Mwendo ya Giseke yagarutse ku mateka ya Rwaniro agira ati: ”Mwendo ya Giseke hari ahantu umwami yizeraga nta munyagihango wahageraga kubera umuco.Ubutwari n’ubumwe bari bafite umwami yabise “abatagoma”.
Mu ihumure no kwigisha buri wese ko yakumva kwibuka nk’igikorwa ndangagaciro gisubiza icyubahiro abishwe bazira uko bavutse, Depite Mukakanyamugenge Jacqueline yabwiye abari aho ko bakwigiramo ubumuntu bakifatanya n’abandi kwibuka kuko kwibuka bidahariwe abarokotse.
Ngo kwibuka ntibireba gusa ababifite mu nshingano nk’abayobozi cyangwa uturiye ahibukirwa uyu munsi ahubwo bikwiye gukorwa bivuye ku mutima wa muntu anizeza abanyamwendo ko ibibazo bijyanye no kubaka urwibutso ruhesha agaciro abazize Jenoside ubuvugizi burimo gukorwa kandi mu gihe kitarambiranye ruzaba rwubatswe.
Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatusti ruri mu murenge wa Rwaniro ruruhukiyemo imibiri itazwi umubare hakaba hari umushinga wo kububakira urwibutso rw’amateka mu buryo bwo kubasubiza agaciro bambuwe.


















TANGA IGITEKEREZO